Umuririmbyi kazi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika , Beyoncé Giselle Knowles uyu munsi yujuje imyaka 38!
Uyu mugore yatangiye Muzika ye akiri mu itsinda Destiny Child, nyuma yaje kuva muri iritsinda atangira kwikorana arinabwo yatangiye gukorana n’umugabo we Jay Z.
Uyu mugore ari mu banyamuziki bakomeye kugeza ubu ku isi, yatwaye ibihembo 23 bya Grammy Awards, niwe muhanzi kandi ufite ibihembo byinshi bya MTV Video Music Awards (24).
Ikinyamakuru Time magazine cyamushyize inshuro zirenze imwe mu bantu 100 bavuga rikumvikana ku isi.
Mu 2008 yashakanye na Jay-Z mu bukwe batigeze bashyira ku karubanda, ubuzima bwabo nk’urugo bakunze kubugira ubwabo bwite. Bafitanye abana batatu.
Beyoncé aheruka gusohora Album “The Lion King: The Gift” aho yiyegereje umugabane wa Africa, ndetse imwe mu ndirimbo ziriho aririmba ko ‘se w’umwana we ibisekuru bye biri mu Rwanda’
Beyoncé Giselle Knowles yavutse ku itariki nk’iyi z’uku kwezi mu 1981, hari kuwa gatanu!


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook