Search

Amafoto agaragaza imibereho idasanzwe y’umwana Diamond yabyaranye n’umunyamideri Hamissa Mobeto

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Taliki ya 7 Kanama 2018, Deedaylan yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze avutse, uyu ni umwana wa Gatatu w’umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye n’umunyamideri wo mugihugu cya Tanzania, uzwi ku mazina ya Hamissa Mobeto.

Daylan, umuhungu wa Diamond na Mobeto wujije umwaka avutse

Uyu mwana Diamond yahaye akazina ka Young Lion, kuri ubu abana na Nyina umubyara, Diamond yamuguriye inzu nziza y’agaciro akaba ari nayo abanamo n’umubyeyi we mugihugu cya Tanzania.

Kuri uyu munsi w’amavuko w’uyu mwana, Diamond yagaragaje ibineza neza aterwa n’uyu muhungu yise bucura bwe.

Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram, Diamond yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe bucura bwanjye,mugenzi wanjye w’umukene,umuswahili,mugenzi wanjye wicisha bugufi.Muhungu wanjye,Imana izaguhe umugisha maze uzabe umunyamuziki nka papa wawe,ndetse uzigarurire imitima ya benshi.Isabukuru nziza muhungu wanjye mwiza,intare ikiri nto,mwami muto,ndetse Dangote muto

Diamond akunda kugaragaza ko akunda uyu mwana cyane

Aya magambo ya Diamond akaba yateye amarangamutima adasanzwe mu bafana be, aho benshi yabibukije ubuzima bubi uyu mwana na Nyina Mobetto baciyemo ubwo Diamond yihakanaga uyu mwana ndetse bikageza ubwo nyina ajya mu nkiko asaba indezo,ndetse n’urwango nyina wa Diamond yamugiriye avuga ko umuhungu we yabyaranye n’umugore w’umukene ndetse ntafate uyu Daylan nk’umwuzukuru we ahubwo agakundwakaza abana ba Zari.

Daylan na Mama we, Hamissa

Uyu mwana Diamond yamubyaranye na Mobeto, mugihe uyu muhanzi yabanaga na Zari nk’umugore n’umugabo, intonganya zaturutse kuri uyu mwana ni nazo zabaye intandaro yo gutuma Zari afata umwanzuro wo gutandukana n’uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania, Zari na Diamond, bafitanye abana babiri harimo umuhungu n’umukobwa.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.