Search

AMAFOTO – Akimana Fanny umukobwa w’uburanga buhebuje uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya banyampinga kurwego rw’isi.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Akimana Fanny ni umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 21 y’amavuko uri mu marushanwa yabanyampinga bari mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Akimana Fanny arasaba anyarwanda kumushyigikira

Fanny ari mubakobwa 25 bahataniye ikamba rya Nyampinga u Busuwisi rihuje abavuga ururimi rw’Igifaransa mu mwaka wa 2018.

Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda ari mu bakobwa 25 bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Miss Suisse Francophone 2018, riteganyijwe ku itariki ya 9  Kamena 2018 mu birori bizabera ahitwa Casino Barrière de Montreux, Rue du Théâtre .

Akimana arashishikariza abanyarwanda bose kumutora  bakamuhesha amahirwe yo kuba yakwegukana iri kamba nkuko yagiye abigaragaza kumbuga nkoranyambaga ze akoresha.

Guha amahirwe uyu mukobwa ni ukujya kurubuga rw’irushanwa rya Miss and Mister Suisse, ubundi ukamuha ijwi, ushobora kumutora inshuro zose wifuza kuko bimwongerera amahirwe yo gutsinda.

Muri aba bakobwa uko ari 25 uzahiga abandi azahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Poland mu mpera za 2018.

Uretse aba bakobwa bari guhatana muri aya marushanwa harimo n’abahungu 24 nabo bari guhatanira ikamba rya Mister Suisse Francophone 2018  nabo bashakishwamo uzaserukira igihugu muri Mister Supranational.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *