(AMAFOTO) Amavubi yakoreye imyitozo yayo ya 2 muri Cameroun yishingikirije iki avugako azatahana igikombe cya CHAN?

Amavubi yiteguye guhesha ishema u Rwanda muri CHAN , ngo biteguye gutwara igikombe nk’uko babitangaje ejo mu myitozo bakoreye kuri Stade ya Omnisports yo mu gihugu cya Cameroun, Aha bakaba biteguye gutsinda amakipe bari mu itsinda rimwe rya C bahereye kuri Uganda Cranes bazatsinda kuwambere tariki 18 Mutarama, Togo ndetse na Maroc ifite igikombe giheruka.

Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura CHAN muri Cameroun, yasabye Abanyarwanda kuyiba inyuma nayo ikazabereka insinzi.
Emery Bayisenge mu myitozo y’Amavubi ku wa Kane
                             Umunyezamu Kimenyi Yves ahagarika umupira bari mu myitozo.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yagize ati “Intego yatuzanye ni ugutsinda no kugera kure hashoboka, dusaba Abanyarwanda bose muri rusange badufashe badusengere, batujye inyuma. Ibyishimo ni ibyacu twese nk’Abanyarwanda. Nibatujya inyuma tuzagera kure hashoboka.”
                                    Umunyezamu Kwizera Oliver atera umupira imbere
Nsabimana Eric yasubiye mu myitozo nyuma yo kubabarira mu yabaye ku wa Gatatu
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda rwitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) nyuma yo kwakira iya 2016 no gukina iyabereye muri Maroc mu 2018.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE