Uyu muraperi kazi wo muri Bronx mu myambarire ye iheruka kurukuta rwa Instagram yashyizeho ifoto mu myambaro idasanzwe igizwe n’agafata amabere (isutiya) gakoze mu ruhu gafatiye kwijosi , Ipantaro imeze nk’umutaka w’abakomando, isakoshi yo mubwoko bwa Loui Vuiton ndetse n’utwuma twa zahabu dukikije iyo myambaro nk’uko Kollin Carter ushinzwe kumwambika yabitangaje.

Uko kuntu bisa byatumye uyu muraperikazi uzwiho kugira ikibuno gikurura abagabo ahita agira Likes zirenga miliyoni 4 ziherekejwe na Comment za Emojis z’umuriro bagaragaza ko yabatwitse aho uwtwa Lizzo we yanditse muri Comment ati :”Turi kwerekeza he koko?”
Iyi myambarire yerekana ubwambure ikunze kuranga uyu muhanzikazi , ntivugwaho rumwe kuko benshi babifata nkaho aba ari ubushotoranyi kugitsina gabo , doreko uyu mukobwa yanahoze ari umumansuzi (bamwe babyina mutubari bambaye amakariso.)




KANDA HANO MAZE TUJYE TUNABANA KURUKUTA RWANJYE RWA INSTAGRAM.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook