Search

AMAFOTO – Ibikorwa by’urukozasoni bikorwa n’abiyita abakozi b’Imana bakorera murusengero aho abenshi bita ahera

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Uko bwije nuko bukeye insengero ziragenda ziyongera yaba hano mu Rwanda ndetse no mubice bitandukanye by’isi.

Abashinga aya madini cyangwa se insengero bavuga ko bagamije kwigisha abantu kureka ibyaha ndetse no kugera ikirenge mu cya kristu Yesu Umwami n’umukiza w’isi kubamwemera.

Pasiteri yicaye kubakristu

Abantu benshi bagana insengero kuko bizera ko ari hamwe mu hantu Imana ishobora kugutabarira ikaba yagusubiza kubafite ibibazo ndetse hari n’abagana insegero nk’uburyo bwo kwegera Imana, bakayiganiriza bayibwira ibibazo byabo.

Mubagana insengero hari abizera abashumba babo bakabafata nk’abantu bashobora kunyuzaho ibibazo byabo bikaba byagera ku Mana vuba, aha niho usanga abenshi bahanurirwa ndetse bakabwira ibyo benda kugeraho cyangwa ibigiye kubabaho imbere yabo.

Mu mafoto yagiye agaragara aturutse mubice bitandukanye by’isi hari ayagiye agaragaza abiyita abakozi b’Imana bakora ibikorwa umuntu yakwita urukozasoni, harimo abapasiteri basengera abakristu babahagaze hejuru, babwira abakristu kurisha ibyatsi nk’amatungo ngo nibwo bazabona umugisha uturutse ku Mana

Pastor Daniel Lesego  wo mu itorero Rabboni Centre Ministries yasabye abayoboke be kurya ibyatsi nyuma yo gutambutsa ikibwirizwa cyavugagako Yesu yari afite izindi ntumwa ziyongera kuri 12 zigaragazwa na Bibiliya.

Yagize ati, “Habayeho izindi ntumwa ariko ntimwazimenya.  Reka Imana iberekeko nubwo zitagaragajwe muri bibiliya ko Imana yari yibikiye undi muntu wo gukora ibishya. Nathanael yari intumwa ariko nta gitabo cyamwanditsweho.”

Pasiteri yategetse abakristu kurisha ibyatsi nk’amatungo

Yakomeje abwira abayoboke be ati, “Ni muze turye kugirango amaso yanyu abashe kubona, Simoni Petero yaravuze ati, Ngiye kuroba, ntibyari byo. Byatumye agaruko ku isi aho Yesu yamusanze. Ubu nibwo bwoko bw’ibitangaza buzatera benshi kwihana kubera ko ari ubutumwa bunyuze mu bitangaza.”

Uyu ni undi muhanuzi, Umuhanuzi Penuel Mnguni, uyobora itorero ryitwa “End Times Disciples Ministries “ riherereye mu mujyi wa Pretoria muri Afrika yepfo  yabwiye abakristu bo mu itorero rye kurya inzoka zikiri nzima , akabahamiriza ko zihita ziba shokora ( chocolate ).

Pasiteri yategetse abakristu be kurya inzoka

Penuel Mnguni yabwiye iteraniro ati “Dufite ubushobozi bwo guhindura buri kintu kandi kikaba uko tugihinduye kubera ubwo bushobozi twahawe.Ibyo byose dutegeka kandi tukabikora , bigomba kutwubaha kuko tubifitiye ubushobozi.”

Ibi byose nibindi umuntu atarondora ni ibigaragaza ibikorwa by’urukozasoni bisigaye bibera mu nsengero aba bakabikora biyita abakozi b’Imana ndetse aba bagana nabo bakomeza kuba benshi.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.