AMAFOTO-Reba uko buri mukinnyi w’amavubi yitabiriye umwiherero wo kwitegura imikino izabahuza Kenya na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda bahamagawe mu Amavubi, bitabiriye umwiherero ku wa Gatanu, aho Ikipe y’Igihugu igiye kwitegura imikino ibiri izahuramo na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E, uzabera i Nyamirambo ku wa 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyuma y’iminsi itatu, Ikipe y’Igihugu izaba iri muri Kenya, aho izakirwa na Harambee Stars mu mukino w’umunsi wa gatandatu, ari na wo uzasoza ijonjora rya kabiri.

Mu rwego rwo kwitegura imikino yombi, abakinnyi b’Amavubi bahamagawe muri iki cyumweru bitabiriye umwiherero ku wa Gatanu.

Abitabiriye uyu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel ni abakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda barimo abo muri AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, Police FC, Gasogi United na Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko abakina hanze bazagera i Kigali mu cyumweru gitaha nyuma yo gukinira amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru.

U Rwanda ruzakina imikino ibiri isigaye ntacyo ruharanira kuko rwamaze gusezererwa, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri.

Mali ifite amanota 10 ku mwanya wa mbere mu Itsinda E ndetse na Uganda ifite amanota umunani, byombi bizishakamo ikipe imwe izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizakinwa muri Werurwe 2022.

Myugariro Serumogo Ally ukinira Kiyovu Sports yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Niyigena Clement usanzwe ukinira Rayon Sports
Umunyezamu Ntwari Fiacre
Bakame ukinira Police FC
Rukundo Denis
Usengimana ni umwe mu bakinnyi batandatu ba Police FC bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu
Muhire Kevin
Rutanga Eric

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO