Search

Amafoto ya Zari The Boss Lady yambaye umwenda wa Bikini akomeje kuvugisha benshi( Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Zari The Boss Lady wahoze ari umukunzi w’imena w’umuhanzi Diamond Platnumz, yagaragaye yambaye umwenda wa Bikini bituma benshi bamwibazaho cyane kuko babifashe nko gushaka gushotora abagabo.

Ubusanzwe Zari ni umubyeyi w’abana batanu yabyaranye n’abagabo batandukanye harimo umuherwe Nyakwigendera Yvan Ssemwaga wo muri Uganda ndetse n’umuhanzi Diamond Platnumz babanye igihe kirekire bagatandukanwa n’ingeso zo gukunda abagore zokamye Diamond.

Ubusanzwe umwenda wa Bikini ukunze gukoreshwa n’abantu batandukanye bagiye mu bwogero kugira ngo ubafashe guhisha imyanya y’ibanga, gusa hagati aha icyatangaje abatari bake ni uburyo uyu mubyeyi w’abana batanu yifotoje awambaye amafoto akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Zari ni umwe mu gore bamamaye cyane mu gukoresha urubuga rwa Instagram n’izindi mbuga zitandukanye, gusa kuri iyi nshuro aya mafoto yayagaragaje yifashishije urukuta rwe akoresha rwa Instagram.

Zari The Lady Boss yavutse kuwa 23 Nzeri 1980. Nyina ni umuhindekazi naho se ni umusomali. Mu buto bwe yakuriye ahitwa Jinja ari naho yize amashuri yisumbuye muri Jinja girls high School, Kaminuza ayiga mu Bwongereza.

Ubusanzwe Zari azwi cyane mu bintu by’Imideli ndetse no gukora ubundi bucuruzi butandukanye ari nabyo bikomeje kumwubakira izina rikomeye mu bagore bamaze kugira agafaranga gatubutse.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




One thought on “Amafoto ya Zari The Boss Lady yambaye umwenda wa Bikini akomeje kuvugisha benshi( Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.