Search

Amafoto y’umuhanzi Rihanna yikoreye indobo y’amazi arinogukata ibyondo akomeje gutangaza benshi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kumbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agaragaza umuhanzi Rihanna yikoreye indobo y’amazi ndetse hari naho afashe igitiyo asa nukata ibyondo.

Robyn Rihanna Fenty umuhanzi w’umunyamerikazi uri mu bakunzwe cyane ku isi, amaze iminsi ari mubihugu bya Africa aho ari gufasha ababyeyi n’abana babakobwa bari munzira y’ubukene.

Rihanna yikoreye indobo y’amazi

Rihanna yageze mugihugu cya Malawi aho yafatanyije n’abanyagihugu kubaka ibyumba by’amashuri, bizigirwamo abana bari basanzwe bigira munsi y’ibiti.

Rihanna w’imyaka 30 y’amavuko, yagaragaye muri Malawi, afatanya n’abaturage kubaka ibyumba by’amashuri.

Uyu mukobwa yagaragaje ubwitange budasanzwe butamenyerewe cyane kubantu b’ibyamamare, aho yagaragaye yikoreye indobo y’amazi ndetse hari naho afashe igitiyo akata urwondo.

Rihanna afashe igitiyo akata urwondo

Aya mafoto yuyu mukobwa akaba akomeje gutangaza abantu benshi ndetse hari nabamwe banze kwemerako ari Rihanna bakavugako yaba ari Photoshop yakozwe.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.