Umukobwa mwiza wo gihugu cya Tunisia niwe wambitswe ikamba rya Miss Africa Calabar ryaberaga muri Nigeria , Aho umunyarwandakazi Uwihirwe Yassip Casimir wahabwaga amahirwe yanze kwambara ikariso n’isutiye akambara kora, ndetse n’umunya Somalia Abdi Gass nawe wahabwaga amahirwe yatunguranye ubwo yaje yambaye yikwije ngo asigasire umuco w’idini. Ibi byatumye uyu mukobwa Serra Sellimi wari uberewe muri bikini atsindira iri kamba yambitswe mu ijoro ryashize.

Munkuru iheruka ubwo aba bakobwa bari basabwe kugaragaza ubwiza bwabo karemano mu myambaro igaragaza umubiri wabo neza , aho baba bagomba guhisha imyanya y’ibanga gusa umundi bakambara ikariso n’isutiye. Yassip Casmir yari yambaye kora ndetse n’isengera , umwambaro utari ubereye ijisho ukurikije n’icyiciro bari bagezemo ndetse na Abdi Gass watunguranye yambaye yikwije hagaragara amaso gusa kubera kwanga gutandukira umuco wa kisilamu bigatangaza benshi bibaza ukuntu mugihe cyo kwerekana Bikini umuntu aza yambaye ipantaro nishati yewe no mumutwe nta gasatsi na kamwe wabona.
Umunya Tunisia Serra Sellimi wambitswe iri kamba, we ubusanzwe amenyereye umwambaro wa bikini kuko no kurukuta rwe rwa Instagram usangaho amafoto amugaragaza muri uwo mwambaro.
Undi mwihariko n’uko Serra Sellimi akora siporo nyinshi kugiraga abashe kugira umubiri mwiza urekutse kandi unateye amabengeza nk’uko bigaragara mu ma videwo ari kumbuga nkoranyambaga ze.





Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook