Search

Amagambo Knowless yabwiye Ishimwe Clement yakoze benshi ku mutima

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mubyishimo bidasanzwe, Ingabire Butera Jean D’arc [Knowless] yagaragaje umunezero atewe no kuba yujuje imyaka 2 abana na Ishimwe Clement.

Knowless na Clement barizihiza imyaka ibiri bamaranye

Knowless na Clement bamaranye imyaka ibiri babana muburyo bwemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo, kuri ubu bafitanye umwana w’imfura bise “Ishimwe Or Butera”.

KANDA HANO UREBE VIDEO::

Kuri uyu wa Kabiri taliki 7 Kanama 2018, Knowless abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yishimiye imyaka ibiri amaranye na Clement, ahamyako ari umugabo ufite roho y’igitangaza.

Yagize ati “Uyu munsi, imyaka ibiri irashize ndi kumwe n’uyu muntu wa roho y’agatangaza. Hari byinshi nakavuze. Ndashima Imana na Yesu waducunguye k’ubwo kugushyira mu buzima bwanjye. Ni ukuri ndashima. Isabukuru nziza y’imyaka ibiri tumaranye.”

Knowless na Clement bafitanye umwana w’imfura bise “Or”

Knowless yakoze ubukwe na Ishimwe Clement kuya 07 Kanama 2016. Tariki ya 21 Ugushyingo 2016, ni bwo uyu muryango wibarutse imfura yabo.

Umuhanzi Butera Knowless yabanye na Ishimwe Clement bamaranye imyaka igera kuri itandatu bakundana ariko barabigize ibanga, icyo gihe Clement yavugaga ko ari umujyanama wa Knowless mumuziki, gusa nyuma byaje kumenyekana ko aba bombi bakundana ndetse nabo baza kubyerura ndetse bahita bakora ubukwe biyemeza kubana akaramata kuri ubu bakaba bizihiza imyaka ibiri bamaranye.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.