Search

Amagambo Young Grace yabwiwe uwo yise umugabo we yatangaje benshi bibaza iby’ubukwe bwe n’umuzungu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwiye inkuru mubitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, umuhanzikazi Young Grace ubwe yari yitangarije ko afite umugabo w’umuzungu bari mu munyenga w’urukundo ndetse bari hafi no gukora ubukwe.

Icyatangazaga abantu benshi nubwo uyu mukobwa yavugaga ibi agatanga aya makuru ndetse akanayashimangira, gusa uwamubazaga ifoto y’uyu muzungu ntiyayerekanaga, ntamazina ye yatangazaga ndetse ntanitaliki ihamye yigeza atanga ubu bukwe bwaba buzaberaho.

Young Grace n’umukunzi we mushya

Iyi nkuru irasa naho yabaye ikinyoma kuko abakunzi b’uyu mukobwa baracyibaza niba koko ubu bukwe buzahabo, nta na mezi abiri ashize Grace yerekanye undi musore yavuzeko bari murukundo.

Ku munsi w’ejo taliki ya 7 Kanama 2018,Young Grace yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze yifuriza isabukuru umukunzi we, yifashishije amafoto agaragaza ibihe byiza bakomeje kugenda bagirana, ndetse anayaherekeza amagambo aryoshye y’urukundo.

Abayizera Grace wamamaye mu njyana ya HipHop-R&B, amaze igihe bivugwa ko ari mumunyenga w’urukundo n’umuhungu witwa Hubert Rwabuhihi akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Shampiyona y’u Rwanda, mu kiciro cya kabiri.

Mu irushanwa rya PGGSS8, uyu musore yahoraga hafi ya Grace mubitaramo byose aba bahanzi babaga bari gukora

Kumunsi w’ejo nibwo uyu musore yari yagize isabukuru y’amavuko, maze umukunzi we, Young Grace abigaragariza isi ko yimariyemo uwo musore, akoresheje amagambo meza cyane y’urukundo, ashimagiza ubuziranenge bw’umukunzi we.

Mu magambo ye yagize ati:“Bwana Muziranenge, umunsi mwiza w’amavuko, ubuziranenge ni ijambo ry’amayobera, risobanurwa na nyiri ukurikoresha, kuri uyu munsi wawe, nifuje kugushimira byimazeyo kuko wambereye intungane…Ndagukunda.”
 
Mu kumva aya magmbo uyu musore ntiyatuje, ahubwo nawe yahise yihutira gusubiza umukunzi we ati: “Urakoze cyane rukundo rwanjye, nanjye ndagukunda”
Young Grace ni umwe mubahanzikazi b’igitsina gore bahagaze neza muri muzika Nyarwanda, uyu mukobwa yari n’umwe muhanzi bahataniraga igikombe cy’irushanwa rya PGGSS8 ryegukanywe na Bruce Melody, Christopher akaba uwakabiri.
 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.