Amagare yari ategerejwe na benshi mu banya-Kigali, yatangiye gukoreshwa, menya uko wayagendaho ugakora urugendo rwawe utekanye utishyuye itike

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’igihe kinini benshi bategereje, ubu Abanya-Kigali bakoresha imihanda yo mu mujyi rwagati n’umuhanda uva Remera uca kuri ‘Controle technique’ ugana Kimironko, bagiye gutangira gukoresha amagare rusange ya Guraride ari kuri sitasiyo zitandukanye.

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ndetse n’ubuyobozi bwa Guraride Rwanda bafunguye ku mugaragaro ikoreshwa ry’aya magare.

Aya magare yatangiye gukoreshwa muri Kigali

Ku ikubitiro hatangiye gukoreshwa amagare 80 ari kuri sitasiyo 12 hirya no hino harimo sitasiyo iri ku mujyi wa Kigali (uruhande rurebana na MINECOFIN), iri ku cyicaro cya I&M Bank, kuri Marriott Hotel, ku ishami rya RBC rirebana na Serena Hotel, ku bitaro bya CHUK n’ahandi.

Minisitiri Gatete yavuze ko gukoresha aya magare bifite inyungu nyinshi zirimo koroshya ingendo, kugira ubuzima bwiza, guhumeka umwuka usukuye no kubungabunga ibidukikije hirindwa imihindagurikire y’ibihe.

Yongeyeho ati “Dutangiriye hano mu masangano y’umujyi wa Kigali na Remera hahora umubyigano w’imodoka. [Ikoreshwa ry’aya magare] rizagira ingaruka nziza cyane […] turasha ko abantu benshi bitabira gukoresha amagare mu ngendo zabo kuko nta mwuka mubi na muke asohora kandi afasha umuntu kugira ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko ikoreshwa ry’aya magare ari bumwe mu buryo bwo kurushaho kugira umujyi wa Kigali mwiza, no kuwurinda kohereza imyuka ihumanye mu kirere.

Ati “Uko tugenda twagura imihanda cyangwa tuyivugurura, duteganya aho abanyamaguru baca ariko tugateganya n’aho amagare aca. Uyu mushinga waziye igihe kuko ubu tuvuga abantu bageze kuri 200 bamaze gutangira kuyakoresha, abamaze kwiyandikisha muri application ya Guraride bararenga 1000.”

Rubingisa yavuze ko hazakorwa ibiganiro na Guraride Rwanda kugira ngo aya magare yongerwe ndetse azanagezwe mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali kuko bigaragara ko abantu benshi bayakeneye.

Mu minsi irimbere aya magare azatangira kujya yishyurwa

Umutekano wayo uzakazwa

Benshi mu bagiye babona cyangwa bumva amakuru y’aya magare bibajije ikibazo cyijyanye n’umutekano w’ayo, batekereza ko ashobora kwibwa cyangwa kwangizwa kuko azajya akoreshwa n’abantu bose.

Umuyobozi wa Polisi wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Ruyenzi Teddy, yakuyeho izo mpungenge avuga ko ku bijyanye n’umutekano w’aya magare polisi ihari ndetse ko yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu kuyarindira umutekano kimwe n’uw’abazayakoresha.

Yagize ati “Tuzashyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bw’ahasigiwe abatwara amagare ngo hakoreshwe nta nkomyi, ahatarateganyijwe umuhanda w’amagare, tuzakomeza kureba ko abayakoresha bakoresha umuhanda umwe n’abandi, uburenganzira bwabo bwubahirizwa.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Guraride Rwanda, Muhoza Ella Pamela, yavuze ko aya magare afite ikoranabuhanga ryerekana ibyerekezo, GPS, ku buryo aho ari hose haba hagaragara ndetse ko hazajya habanza kwandikwa umwirondoro w’ugiye kurikoresha.

Yasobanuye ko kurikoresha bisaba kuba umuntu afite ‘application’ ya Guraride muri telefone, ndetse ko kuri buri sitasiyo hazajya haba hari umukozi wabo uzajya wandika imyirondoro y’utwaye igare, amusobanurire uko rikoreshwa ndetse anamuyobore.

Ati “Umuntu azajya aza afite ibyangombwa cyane cyane indangamuntu tumwandike izina rye, nimero y’indangamuntu cyangwa passport, hanyuma tukaguhereza igare tukagukarabya intoki, tukakubwira aho uhera n’uko urikoresha.”

Buri Muturarwanda wese yemerewe gukoresha aya magare mu gikorwa icyo ari cyo cyose yaba atembera, akora sport cyangwa ashaka kujya ahantu runaka, ndetse mu mezi abiri ya mbere uhereye kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri kuyatwara ni ubuntu, aho nyuma hazashyirwaho igiciro cyoroheye buri wese ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Buri Muturarwanda wese yemerewe gukoresha aya magare mu gikorwa icyo ari cyo cyose yaba atembera, akora sport cyangwa ashaka kujya ahantu runaka

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO