Search

Amategeko icumi y’imana agiye kuvugururwa hongerwemo irivuga kubutinganyi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ni ikintu gitangaje kuri buri wese wakumva ko amategeko 10 Imana yahaye Mose wo muri Bibiliya, yapfa guhindurwa cyangwa se kuvongerwa na buri wese. Gusa, mu minsi mike ishize ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yari muri Amerika y’Epfo, yavuze ko Imana yamutegetse guhindura amwe mu mategeko 10 yayo yahaye abayisiraheli ubwo bari ku musozi wa Sinayi.

Aya mategeko ni ay’uko ikiremwamuntu gikwiriye kwitondera kugira ngo kitazagibwaho n’urubanza urwo ari rwo rwose.

Papa Francis ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu mujyi wa Guayaquil yavuze ko uguhindura itegeko rya kane ngo abihera ku kuba ikiremwamuntu kitubahirizwa hirya no hino ku isi kandi ijambo ry’Imana risaba ko buri muntu yakubaha mugenzi we.

Ubusanzwe iri tegeko ngo rihatira abana kumvira ababyeyi babo ari ko ngo riziyongeraho ingingo itegeka mwene muntu kubahiriza uburenganzira bwa mugenzi we.

Papa Francis kandi avuga ko Imana yamusabye ko itegeko rya karindwi ribuza abantu badahuje ibitsina gusambana ryazavugurura rikongerwamo ukubuza abaryamana bahuje ibitsina kuko ngo iki ari icyaha kimaze kugera ku rwego ruri hejuru kandi Imana icyanga urunuka. Gusa yavuze ko itegeko rikumira abatinganyi rishobora kuzaba itegeko ryihariye muri aya mategeko maze aho gukomeza kuba 10 akagirwa 11.

Umuvugizi wa Leta ya Vatican Bwana Father Federico Lombard yatangaje ko aya mategeko arimo gushushanywa n’umuhanga w’umutariyani ku buryo mu minsi ya vuba bazaba bashyize hanze urutonde rushya ruvuguruye rw’amategeko y’Imana uko ari 11. Yasoje avuga ko aya mategeko bazayamurikira isi yose ku mugaragaro hifashishijwe ikoranabuhanga ryihutisha amashusho.

 

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *