Amateka y’uburyohe bw’urukundo rwa Mukunzi Raj na Nicky byatumye bakora Brand bayita Nira,bizeyeko izamenyekana kurusha Dior, Nike na Jordan(REBA AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Raj Mukunzi Jules ni umunyarwanda umaze imyaka irenga itandatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mukunzi Raj amaze imyaka irenga ine ari muburyohe bw’urukundo na Mugisha Nicky, umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje nawe umaze imyaka irenga ine aba muri Amerika muri leta ya Michigan, aba bombi urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe kuburyo byatumye bakora Brand bifuzako izamenyekana cyane ku isi.

Urukundo rwa Raj na Nicky ni amateka adasanzwe

Mugushaka kumenya amateka y’urukundo rwa Nicky na Raj, ikinyamakuru IBYAMAMARE.com twaganiriye na Raj maze atubwira uburyo yamenyanye n’uyu mukobwa yihebeye akaba amukunda muburyo budasanzwe.

Raj Mukunzi usanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rw’abadivandisite b’umunsi wa karindwi rw’abanyarwanda n’abarundi muri Amerika, yavuzeko Nicky bahuriye muri Amerika.

Raj avugako bahura bwambere, Nicky yari afite imyaka 16 y’amavuko, ati “Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya nza kumureba kenshi”

Raj avugako icyo gihe yari asanzwe aziranye na mukuru wa Nicky witwa Mutesi.

Raj avugako byamugoye cyane kugirango Nicky amwemerere urukundo kuko bamenyana bwambere yari akiri mutoya, Raj ati “Njye nari mukuru mfite imyaka 20, we afite imyaka 16, arabyanga avugako akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru, narakomeje ndahatiriza ambwirako tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana hari muri 2017”

Raj avugako bahura bwambere, Nicky yari afite imyaka 16 y’amavuko

Mukunzi avugako batangira gukundana babigize ibanga kugeza muri 2018 aho batangiye kujya babishyira kumugaragaro nuko muri 2019 bahitamo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

Taliki ya 7 Ugushingo 2020 nibwo Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky mubirori bidasanzwe yari yatumiyemo inshuti zabo za hafi maze, asaba uyu mukobwa ko yakwemera kuzamubera umugore nawe ntakuzuyaza yahise agira ati “Ndabyemeye”

Raj avugako urukundo rwabo ashaka ko ruzubaka amateka adasanzwe aho ubu batangiye gukora Brand y’imyambaro yabo bise”NIRA” iri mubusobanuro bw’amazina yabo “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj” bahamyako iyi Brand bashakako imenyekana kurwego rw’isi ikaba yanaruta Brand zisanzwe zizwi nka Dior, Nike, Adidas na Jordan zisigaye zambarwa n’abantu benshi ku isi.

Mubirori bidasanzwe Raj yatunguye Nicky amwambika impeta y’urukundo
Nicky yasazwe n’ibyishimo ubwo Raj yamwambikaga impeta ya fiyansaye
Nicky na Raj bahora mu munyenga w’urukundo, bararebana akana ko mujisho
Raj ukunda kwisanisha n’umunyabigwi akaba n’intwari Che Guevara, akunda kwambara ingofero ifatwa nk’ikirango cy’uyu mugabo wagize amateka ahambaye ku isi
Raj na Nicky aho bajya ntibasigana
Raj na Nicky bakoze Brand yabo bise Nira
NIRA ni Brand ifite imyambaro itandukanye

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO