Amavubi yagarutse i Kigali nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yasesekaye i Kigali nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo, mu mikino yo gushaka itike yo kuzitabira CHAN.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Mekelle muri Ethiopia, warangiye Amavubi y’u Rwanda atsinze igitego kimwe ku busa bwa Ethiopia.

Mashami Vincent utoza Amavubi, yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi abashimira ku bwitange bagize ndetse igikurikiye bakaba bagiye gusubira mu makipe yabo ndetse bagahozaho.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Ukwakira 2019, maze u Rwanda rwasezera Ethiopia ruagahita rubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun. Mu mwaka ushize nabwo u Rwanda rwabonye itike ya CHAN rusezereye Ethiopia.

Abafana bari baje kwakira Amavubi ku kibuga cy’indege.

Umutoza Mashami Vincent aganira n’itangazamakuru.
Nyiragasazi umufana wa APR FC ashimira umutoza Mashami Vincent.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE