Umutoza Mashami Vincent uheruka guhabwa ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha mu mukino u Rwanda rwitegura kuzacakiranamo na Seychelles mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo umutoza Mashami Vincent yamurikiye itangazamakuru urutonde rw’abakinnyi azifashisha harimo 10 bakina hanze, umunani ba APR FC, bane ba Rayon Sports, babiri ba AS Kigali n’umwe wa Police FC.
Uru rutonde kandi rwongeye kugaragaraho Haruna Niyonzima n’umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ batari baherutse guhagarwa mu ikipe y’igihugu. Umutoza Mashami kandi yemeje ko Haruna ariwe uzakomeza kuba kapiteni kuko atigeze asezera.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazatangira umwiherero kuri uyu wa Kabiri ari nabwo bazatangira gukora imyitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino ubanza uzabera muri Seychelles ku itariki ya 5 Nzeri naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali ku itariki ya 10 Nzeri 2019.
Dore urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe
Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric, Nirisarike Salomon na Iradukunda Eric
Abakina hagati: Buteera Andrew, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude
Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri, Mico Justin na Sugira Ernest

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook