Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yapfuye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana azaize uburwayi yari amaranye iminsi.

Inkuru y’urupfi rwa Habineza Joseph yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana azaize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu mugabo akaba yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuza, ni nyuma kuva kwivuza muri Nigeria.

Habineza Joseph yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye mu gihugu cya Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Uyu mugabo akaba yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuza, ni nyuma kuva kwivuza muri Nigeria.

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 ubwo yasimbuzwaga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO