Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye Shadyboo gutanga impapuro z’isuku abakobwa bakenera bari mu mihango

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye Shadyboo gutanga impapuro z’isuku (sanitary pads) mu bukangurambaga bwiswe #FreeThePeriod.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’uwitwa Autumn Marie mu cyumweru gishize, bukaba bugamije gushakira abana b’abakobwa impapuro z’isuku bakenera cyane cyane mu gihe bari mu mihango.

Shaddyboo ni umwe mubakurikirwa cyane kumbugankoranyambaga hano mu Rwanda

Ubu bukangurambaga bwa #freetheperiod buri gukorerwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bugamije guha ibyo bikoresho by’isuku abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bageze mu gihe cyo kujya mu mihango ariko bakabura ibikoresho by’isuku kuko bihenze kuri bamwe.

Uko bukorwa ni ukwandika umubare w’ibyo bikoresho by’isuku utanze ubundi ugahamagarira abandi bantu ko bakwifatanya nawe mu guhashya ubukene butuma abana b’abakobwa batiga. Ni ubukangurambaga burimo gukorwa hifashishijwe hashtag zirimo #Endperiodpoverty na #FreeThePeriod .

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo

Amb.Nduhungirehe Olivier abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yiyemeje gutanga udupaki 100 tw’impapuro z’isuku zikorerwa mu Rwanda zitwa Tamu, ahamagarira umunyamideli Mbabazi Shadia, abenshi bazi nka ShadyBoo kwitabira ubwo bukangurambaga.

Umwana w’umukobwa akenera gukoresha nibura udupaki 3 cyangwa 4 ku gihembwe kandi imwe igura amafaranga y’u Rwanda magana atandatu (600frw).

Kugeza ubu hari abantu batandukanye bakomeje gushyigikira ubu bukangurambaga, bamwe ndetse bakaba baramaze gutanga ubufasha bwabo bemeye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE