Search

Amerika: Umunyamakuru yabyaye arigutanga ikiganiro kuri Radio

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyamakuru uzw ku izina rya  Cassiday Proctor ukora ikiganiro gikunzwe cya Spencer’s Neighborhood gica kuri radio The Arch station iri mu zikomeye mu Mujyi wa St Louis yatunguye abakunzi b’ikiganiro akora ubwo yakoraga agashya kadasanzwe akibarukira muri Studiyo za Radio ari mukiganiro hagati.

Cassiday Proctor yibarutse bimutunguye kuko byamubayeho abura ibyumweru bibiri kugira ngo itariki yahawe n’abaganga yo kuzibarukiraho igere, gusa we nk’uko yagiye abivuga yavuze ko nubwo asa n’uwatunguwe yari amaze igihe kigera kumasaaha 24 yiyumvamo ibimenyetso byo kubyara nubwo yakomeje gutegereza umunsu yahawe n’Abaganga.

Yatangiye kwiyumvamo ko ashobora kubyara ku gicamunsi cyo kuwa Mbere ahagana mu masaaha ya Saa saba nibwo yumvaga munda y’umwana hari impinduka z’uko ashobora kwibaruka vuba.

Cassiday Proctor ubusanzwe ni umunyamakuru uzwi cyane uri mu Mujyi wa St Louis, yamenyekanye cyane mu kiganiro akora cya Spencer’s Neighborhood gica kuri radio The Arch station gikurikirwa nabenshi batuye umujyi wa St Louis.

Uyu munyamakuru nk’uko BBC ibitangaza ivuga ko yabyariye mu kiganiro hagati yakoze kuwa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2018, mu masaaha ya mugitondo gisanzwe gitambukirizwaho.

BBC ivuga ko Cassiday Proctor yabyaye hakoreshejwe uburyo buzwi nka Caesarean. Ubuyobozi bwa Radio uyu mugore akorera bwagiranye ubufatanye n’ibitaro yahise yerekezwamo akimara kubyara kugira ngo basuzume ubuzima bwe n’umwana, kugira ngo igikorwa kigezwe ku bari bakurikiye ikiganiro nk’uko yari yarabyifuje.

Umunyamakuru ukomeye muri US Cassiday Proctor byabyaye arigutanga ikiganiro

Cassiday wavuze ko kuba yabyaye abakunzi b’ikiganiro cye babyumva byamushimishije cyane, nambere hose yari yarabyifuje ko bishobotse yazasangirira hamwe nabo umunezero wo kwibaruka nk’umunsi udasanzwe kuri we nubwo ibyabaye byatangaje benshi babyita agashya kadasanzwe.

Umwana wavutse yahise ahabwa izina rya Jameson, iri yarihitiwemo n’abasanzwe bumva iyi radio biciye mu irushanwa ryabaye muri Mutarama 2018.

Umwana yahise ahabwa izina rya Jameson

Cassiday Proctor yishimiye ko abakunzi be bamenye amakuru yo kwibaruka kwe ku ikubitiro ndetse ikiruta ibindi ni uko nabo biyumviye uko umuhango wo kuvuka kwa Jameson wagenze.

Uko byari byifashe muri yibaruka

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.