Ange Kagame yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bamufashije kubyara neza no kwitwa umubyeyi w’akamalayika gato

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame, yashimye abamukurikiranye mu gihe cyo kubyara.

Yagize ati “Ku itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bahebuje bo muri @kfaisalhospital, mwarakoze cyane kutwitaho bikagenda uko byari bimeze. Twari mu biganza bizima. Imana ibahe umugisha mwese.”

Yanashimye abamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza kwinjira mu cyiciro cy’ababyeyi.

Yakomeje ati “Ndashimira buri wese woherereje umuryango wacu uri kwaguka ubutumwa bwiza bwo kuwushimira. Ni umugisha kuri twe kuba ababyeyi b’uyu mumarayika muto.’’

Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE