Angel Mutabaruka yitandukanyije na Gicumbi, ubu yungirije KNC muri Gasogi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru wa Radio/TV1, Mutabaruka Angelbert yahisemo gutera umugongo Gicumbi FC yari yarihebeye ayoboka Gasogi United ku mpamvu yise iyo gushaka ibyishimo yabuze.

Mutabaruka yagizwe umukangurambaga ndetse n’umuvugizi wungirije wa Gasogi United. Indahiro ye nyuma yo guhabwa ubu bubasha ntabwo isanzwe.

“Njyewe Mutabaruka Angelbert,nemeye kwitandukanya n’amakipe yambabazaga yose,nkaba nemeye kuba umukunzi wa Gasogi nk’ikipe itanga ibyishimo,nanjye MUTABARUKA mbaye Urubambyingwe kandi nzakora neza inshingano mpawe.Haba mu zuba,haba mu mvura nzakora inshingano zanjye neza” Mutabaruka.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) nka Perezida n’Umuvugizi wa Gasogi United yavuze ko aho atazaba ari, Mutabaruka azaba ahari.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Gasogi United, Mutabaruka utari usanzwe wemera iyi kipe kuva yagera mu kiciro cya mbere, yiyemeje kuyiyoboka nyuma y’uko yatsinze Sunrise ibitego 4-2 na Gicumbi ikaba ikomeje gutsindwa umusubirizo.

Gicumbi yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-0, ubu iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota atatu, Gasogi yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 10.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE