Anita Okoye yasabye gutandukana na Paul Okoye wahoze mu itsinda rya P-Square, bakundanye imyaka 10 ubwo bahuriraga ku ishuri, bari bamaze imyaka 7 bakoze ubukwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Anita Okoye umugore wa Paul Okoye Ononso uzwi nka Rudeboy yandikiye urukiko arusaba gutandukana n’umugabo we bari bamaze imyaka 17 bari mu munyenga w’urukundo hakaba hari hashize imyaka 7 bakoze ubukwe.

Nkuko bigaragara mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, harimo Pulse bagaragaje impapuro zanditse n’uyu mugore asaba gatanya ndetse na Ruder Boy yamaze kubyemeza asaba ko batandukana.

Paul na Anita bakundanye kuva kera biga muri kaminuza mu gihe cy’imyaka 10

Hari hashize iminsi bivugwa ko Rudeboy n’umugore we batandukanye ariko nta gihamya.

Muri Mata 2021 nibwo byavuzwe ko Anita Okoye n’abana be batatu bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basize Rudeboy muri Nigeria.

Mu 2019 Anita Okoye yashinjwe kugura imiti yongera ibyishimo mu gihe cyo gutera akabariro kugira ngo urugo rwe rudasenyuka.

Paul na Anita bakundanye kuva kera biga muri kaminuza mu gihe cy’imyaka 10 nyuma baza gukora ubukwe mu 2014. Ubu bafitanye abana batatu barimo impanga.

Bivugwa ko aba bombi bazatandukana mu bwumvikane, bagasigara bafatanyije inshingano zo kurera abana babo.

Bakoze ubukwe muri 2014
Muri Mata 2021 nibwo byavuzwe ko Anita Okoye n’abana be batatu bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basize Rudeboy muri Nigeria.
Ruder Boy na Anita bari bafitanye abana 3

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO