Anita Pendo ahishuye uko urukundo rwe na Ndanda byaranye abana 2 rwasojwe nabi ati “Byageze aho kuvugana nijoro bivaho byitirirwa umunaniro we. Bigera aho atari akimbwira gahunda ye y’umunsi kandi mbere yarayimbwiraga ntanayimubajije.”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba n’umushyushyarugamba wabigize umwuga, Anita Pendo yasobanuye icyatumye atandukana n’uwari umukunzi we, Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda babyaranye abana babiri.

Nyuma y’igihe Anita Pendo ari mu munyenga w’urukundo na Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, byarangiye aba bombi batabashije kubana nk’umugore n’umugabo n’ubwo nta n’umwe wigeze asobanura icyabatandukanyije.

Anita Pendo ahishuye uko urukundo rwe na Ndanda byaranye abana 2 rwasojwe nabi ati “Byageze aho kuvugana nijoro bivaho byitirirwa umunaniro we. Bigera aho atari akimbwira gahunda ye y’umunsi kandi mbere yarayimbwiraga ntanayimubajije.”

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 ni bwo Anita yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’Ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko umubano wabo warangiye.

Muri bose nta wavuze icyo bapfuye, gusa mu magambo uyu mugabo yashyize kuri Instagram yashimangiraga ko azakomeza kwita ku bana be.

Kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro cya Anita na Mazimpaka Japhet bakorana kuri Magic Fm, uyu mubyeyi w’abana babiri yasobanuye uko urukundo rwe na Ndanda rwarangiye n’ubwo yabivuze mu marenga.

Ati “Bijya gutangira byahereye mu mpinduka zidasanzwe nabonaga. Nkabona umuntu ntakitaba telefone yanjye kandi nyuma akambwira ngo ni akazi kenshi nyamara rimwe na rimwe akaba n’igihe nsanga ari kuyivugiraho.”

Yakomeje ati “Byageze aho kuvugana nijoro bivaho byitirirwa umunaniro we. Bigera aho atari akimbwira gahunda ye y’umunsi kandi mbere yarayimbwiraga ntanayimubajije.

Aha ni ho yahereye avuga ko nyuma yo kubona ibi byose yagiye agerageza kwikuramo iby’urukundo.

Ati “Nyuma yo kubona ibi byose, natangiye kubona ko ibihe byacu biri ku iherezo. Natangiye kugenda ngabanya, ngabanya, ngabanya kugeza bigeze kuri 0. Birangira gutyo.”

Anita Pendo kugeza ubu ntaratangaza niba yarasubiye murukundo nundi mugabo

Aba bombi batangiye urugendo rushya, kuko Ndanda yamaze gusezerana n’undi mugore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Anita we atarongera gutangaza niba hari undi mukunzi afite.

Ndanda aherutse gusezerana nundi mukobwa yasimbuje Anita

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO