Search

Anita Pendo n’abakunzi be ntiboroheranye kubera kumushinja kubyara indahekana

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Hagati ya Anita Pendo n’abakunzi be batandukanye, hadutse gucocorana mu magambo bamushinja kubyara indahekana no kutaboneza urubyaro kandi ari umunyamakuru wirirwa abishishikariza abandi ariko we ntabikore.

Uku guterana amagambo kwa Pendo n’abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram kwadutse nyuma y’ifoto aherutse gushyira ku rukuta rwe agaragaza ko atwite indi nda y’umwana w’akabiri, akimara kuyerekana yaje ikurikiwe n’amagambo y’ibanda kuri uwo mwana wa kabiri yitegura kubyara, babyitirira kubyara indahekana.

Ifoto Anita Pendo yagaragaje yerekana ko atwite yari iherekejwe n’amagambo agira ati”:”Nta gihunga, nta guhungabana,nta maganya ahubwo ndavuga Imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo ndagutegereje kibondo cyanjye”.

Benshi babonye ibyo pendo avuze, hari abahise bamwifuriza amahirwe n’abahise bagaragaza ko bamunenze bavuga ko nk’umunyamakuru ushishikariza abandi kuboneza urubyaro atariwe wakagombye gufata iyambere abyara indahekana ahubwo ko yagakwiye kubabera urugero.

Umwe mubamunenze hari umusore wagize ati:”Uuum, aratwite nanone c yarabyaye ejo bundi? Abanyamakuru sibo njya numva badutangariza kuboneza urubyaro ra? Abashyiraho amategeko ni nabo bayica koko”.

Anita Pendo akimara kubona ubu butumwa nawe ntiyaripfanye kuko yahise asubiza uyu musore amwihanangiriza kuzabanza kumenya ubusobanuro bw’ijambo yavuze ryo kuboneza urubyaro, yamusubije agira ati” Uzabanze umenye igisobanuro cy’iryo jambo uvuze kuboneza urubyaro”.

Hahise haza undi wakoresheje ururimi rw’igiswahili abaza Anitah Pendo niba yarabaye Zari wo mu Rwanda ndetse anabwira Anitah ko Zari we afite amafaranga. Yagize ati “Ese iyo nda nayo ni iya Ndanda? Anita yabaye Zari wo mu Rwanda? Ndi kwibariza, icyakora Zari we ni umukire afite amafaranga ni yo mpamvu abyara nta kibazo ariko wowe urabyara n’inzara y’i Kigali ntuzababaza abo bana ku busa?”

Anita yahise amusubiza ati “Sinari nasabiriza njye n’umwana wanjye nta kibazo dufite, uravunwa n’ubusa”.

Ifoto ya Anita Pendo agaragaza ko atwite umwana wa Kabiri

Amakuru avuga ko Anita Pendo ateganya kwibaruka umwana wa kabiri,yatangiye gucicikana mu cyumweru dusoje. Uyu mugore ubusanzwe ni umwe mu bagore bamamaye cyane mu gushushya urugamba mu bitaramo bitandukanye( MC) hiyongeyeho ko ari umunyamakuru ari nacyo benshi bari kugenderaho basa n’abamunenga.

Abantu batandukanye batangiye kugaragaza ubutumwa banenga Ania Pendo

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.