Search

Apotre Masasu yasabye abagabo gukorakora abagore ngo batere ishyari urubyiruko rwatinze gushaka

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero, anabasaba kujya bakirigitana mu gihe cyo kuramya mu rwego rwo guiteerra ishyari urubyiruko rutinda gushaka.

Ubu buryo ngo nibuzajya bushyirwa mu bikorwa, buzafasha abashakanye gukomera mu rukundo rwabo binatume barukongeza mu rubyiruko rutararongora.

Apôtre Masasu yabigarutseho ubwo yasozaga amasengesho y’iminsi 14 y’umuryango, yari agamije kongera urukundo hagati y’abashakanye mu rwego rwo kubaka umuryango.

Apôtre Masasu yanenze abagabo baza mu materaniro bagera mu rusengero bakihunza abagore babo umwe akicara ukwe undi ukwe, avuga ko bidakwiye ku bantu bakijijwe.

Yagize ati “Sinshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza mubandekere njye n’Uwiteka tuzabakurura, ariko abaza mwe gutatana. Ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka.”

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu

Yanabemereye (abashakanye) ko bazajya bakirigitana mu gihe cyo kuramya mu rwego gutera ishyari urubyiruko rutarashaka maze narwo rugire icyo rwibwira.

Yagize ati “Mugomba kwicarana […] Mujye mubakirigita ndabyemeye .Mwigize abanyamwuka usanga mwihungije abagore banyu, ntabwo ari igisimba mwegere!Bizatuma aba baseribateri bari ahangaha bumiranye bibatera ishyaka ryo kurongora neza.”

Masasu yavuze ko umugabo ari we usabwa kubanza gukunda umugore we kugirango umugore na we abone uko amugandukira.

Ati “Umugore nubwo yagukuba na zero usabwa kuba ari wowe ubanza kumukunda. Umugabo kuvuga ngo sinzamukunda ataraganduka, ayo ni amakosa! mukunde atanagandutse, nagutuka umusome.”

Apotre Masasu n’abakobwa be

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.