Search

APR FC na Musanze Fc byanganyije igitego 1-1 ku buryo bugoranye kubakinnyi ba ikipe ya APR FC

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 nibwo umukino wa Shampiyona y’icyikiro cya mbere wahuzaga amakipe nka APR FC na Musanze FC wabaye uza kurangira biguye miswi 1-1 kuburyo bugoranye ku ikipe ya APR FC kuko wabonaga Musanze Fc yakaniye bikomemeye nk’ikipe ishaka amanita atatu. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ni umukino impande zombi zajemo zakaniye cyane ariko iminota 90 yarangiye amakipe anganya igitego 1-1 bituma APR FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 17.

Mu mikino itanu APR FC yaherukaga gukina yatsinze ibiri irimo uwa Bugesera FC 3-0 na Kirehe FC 2-1; inganya itatu irimo uwa Amagaju 0-0; Mukura VS 1-1 na Police FC 0-0.

Umutoza Jimmy Mulisa wari witabaje abakinnyi be bose yaje mu mukino ashaka kuwutsinda gusa iminota 45 y’igice cya mbere ntabwo yamuhiriye, yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse yivuguruye ariko APR FC yakomeje kotsa igitutu ba myugariro ba Musanze FC, yinjiye mu mukino mbere ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjili ifungura amazamu ku munota wa 52.

Umukino wabaye nk’uhinduye isura ndetse APR FC ikomeza gusatira ariko amahirwe ibonye ya ba rutahizamu barimo Nshuti Innocent ntibayabyaze umusaruro.

Umukino ugiye kurangira, Musanze FC yasatiriye izamu rya Ntaribi Steven ndetse uyu aza gukorera ikosa ku munota wa 87 ryanavuyemo penaliti kuri Imurora Djaphet , ihita yinjizwa neza na rutahizamu Wai Yeka.

Nyuma yo kugwa miswi na Musanze FC, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 17 ku rutonde ruyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 20 na AS Kigali ifite 18, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda.

Nyuma y’imikino y’Umunsi wa 10, Shampiyona irahita ihagarikwa mu rwego rwo gufasha Amavubi kwitegura CHAN izabera muri Maroc kuva ku ya 12 Mutarama kugeza ku ya 4 Gashyantare 2018.

Amavubi azagirira umwiherero w’iminsi icumi uzabera muri Tunisia kuwa 2 – 11 Mutarama 2018.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve (Kapiteni), Nsabimana Aimable, Martin Fabrice Twizeyimana, Muhadjili Hakizimana, Bigirimana Issa, Bizimana Djihad, Nshuti Innocent na Sekamana Maxime

Musanze FC: Mazimpaka André, Habyarimana Eugène, Kanamugire Moses, Hakizimana François, Mwiseneza Daniel, Munyakazi Youssuf, Peter Otema (Kapiteni), Niyonkuru Ramadhan, Wai Yeka, Mudeyi Suleiman na Hakizimana Djaphet

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.