APR FC yagarutse i Kigali ivuye i Nairobi ihita yerekeza i shyorongi kwitegura ikipe ya Kiyovu(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru saa tanu n’iminota 20, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Nairobi muri Kenya aho yasezerewe na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.

Ikipe yahagurutse i Nairobi na Rwandair ya saa yine zuzuye ikora urugendo rw’isaha n’iminota 20. Umukino ubanza APR FC yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu gihe uwo kwishyura Gor Mahia yatsinze APR FC ibitego 3-1.

Ikipe yahise ikomereza mu mwiherero i Shyorongi aho abakozi biose bagiye gupimwa COVID-19 ndetse no kwitegura shampiyona aho izahita icakirana na Kiyovu Sports tariki 11 Ukuboza kuri Stade ya Kigali.

Imikino ibiri ya mbere ya shampiyona uwari kuyihuza na Musanze FC tariki ya 5 Ukuboza ndetse na Gorilla FC tariki ya 8 Ukuboza yombi yarasubitswe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE