Search

APR FC yasezereye Anse Réunion ihita ikatisha itike yo gukomeza mu ijonjora rya nyuma

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 nibwo habaye umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Anse Réunion yo mu birwa bya Seychelles ari naho wabereye, urangira iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda itsinze ibitego 2-1 ihita ikatisha itike yo gukomeza mu ijonjora ryanyuma mu mikino ya CAF Confederation Cup.

APR FC yakatishije itike yo gukomeza mu ijonjora ryanyuma nyuma yo gutsinda Anse Reunion ibitego 6-1.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Linite Victoria, ikipe ya Anse Réunion FC yakiniraga imbere y’abafana bayo niyo yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

APR FC yari ifite impamba y’ibitego bine yabonye mu mukino ubanza wabereye i Kigali, yagarutse mu gice cya kabiri yotsa igitutu Anse Réunion ndetse ku munota wa gatanu gusa ihita ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na myugariro Rugwiro Herve.

Abakinnyi b’Umutoza Jimmy Mulisa wari wakoze impinduka mu bakinnyi be basanzwe babanza mu kibuga bashimangiye intsinzi ku munota wa 68 nyuma y’igitego cyatsinzwe na rutahizamu Issa Bigirimana.

APR FC yatsinze uyu mukino yakomeje mu kindi cyiciro ku ntsinzi y’ibitego 6-1, ikazahura na AC Djoliba yo muri Mali.

Aya makipe azahurira mu ijonjora rya nyuma aho amakipe 16 azakomeza muri rusange azahura n’andi 16 azaba yasezerewe mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League akishakamo azerekeza mu matsinda.

APR FC yakoreye imyitozo kuri stade Linite Victoria mbere yo kuhatsindira Anse Réunion FC.

APR FC ntiyigoye cyane kuko yagiye gukina ifite impamba y’ibitego 4 yatsindiye i Kigali.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.