APR FC yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije harimo nabo yongereye amasezerano(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikipe y’umupira w’Amaguru y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yatangaje ko yongerereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bari barayasoje ndetse isinyisha abandi baturutse mu yandi makipe.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, APR FC yavuze ko mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League bongeyemo amaraso mashya.

Niyonzima Sefu

Aba bakinnyi bakaba barongewemo hagendewe k’ubusabe bw’umutoza Adil Erradi Mohammed utoje iyi kipe imyaka 2 ndetse yegukanamo ibikombe bibiri bya shampiyona.

Ku ikubitiro, APR FC yongeyemo abakinnyi batandatu bashya bavuye mu makipe atandukanye barimo Karera Hassan wavuye muri AS Kigali ariko akaba yari intizanyo ya Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya Heroes FC), Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports, aba bose bakaba barasinye imyaka 2.

Uretse aba bakinnyi kandi, iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi bayo batanu, aba bakinnyi Niyonzima Olivier Seif, Niyomugabo Claude na Nizeyimana Djuma bongereye imyaka 2, Manishimwe DJabel yasinye imyaka 4 ni mu gihe Rwabuhihi Aime Placide yongereye imyaka 3.

Iyi kipe kandi yemeje ko itazakomezanya n’abakinnyi 3 yarekuye ngo bajye gushakishiriza ahandi barimo umunyezamu Rwabugiri Umar, Muhsimiyimana Mohammed na Danny Usengimana.

Iyi kipe yemeje ko igitsimbaraye kuri gahunda yo gukinisha abana b’abanyarwanda, ariko ngo nidatanga umusaruro bazashakira ahandi n’ubwo bumvikanisha ko atari ibya vuba aha.

 

Nsabimana Aimable
Rwabuhihi
Nsengiyumva Irshad
Niyomugabo-Claude
Mugisha Gilbert
Mugisha Bonheur
kwitonda Alain
Karera Hassan
Djuma
Djabel

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO