Search

APR FC yihanangirije bikomeye ikipe ya Gicumbi Fc (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ikipe ya APR FC yeretse isomo rya Ruhago ikipe y’ibyumba mu Karere ka Gicumbi, Gicumbi Fc yariri iwayo ihakubitirwa ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane wa Shamiyona utariwarakinywe ku gihe cyawo.

Iyi nsinzi y’ibitego 4-0 bya APR FC, byahise biyongerera amahirwe yo gufata umwanya ujya mu y’imbere ku rutonde rwa AZAM Rwanda Premier League dore ko iraye yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 28.

Iyi kipe yerekeje I Gicumbi kuhakura insinzi nyuma y’uko ari nayo kipe yonyine yari imaze igihe ishoboye gukura amanota atatu i Rubavu imbere ya Etincelles, Wabonaga ko Abasore ba APR FC bafite umurava wo gukura amanota atatu imbere ya Gicumbi Fc kuko iyi kipe y’umutoza Petrovic ishaka gukomeza guhigika imyanya isatira mu keba wayo w’ibihe byose Rayon Sports iyoboye uru rutonde.

APR nk’ikipe yari ikeneye amanota atatu yatangiye yataka izamu rya Gicumbi cyane, ubona ko ari ikipe byanze bikunze ikeneye igitogo. Ibifashijwemo na rutayizamu wayo w’ibihe byose Djihad Bizimana yaje gutsindira igitego cya mbere n’umutwe, akaba ari umupira mwiza yari ahawe na  Amran Nshimiyimana.

APR FC ikimara kubona igitego cya 1, ntiyarekeyaho kwataka izamu rya Gicumbi FC ahubwo yahise yongera imbaraga mu mukino ishaka ikindi gitego cya 2. Gusa byayigoye cyane kubera amakosa y’abakinnyi ba Gicumbi FC. Amakosa y’iyi kipe y’i Byumba yaje kuviramo umukinnyi wayo Nshimiyimana Aboubakar kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 37 w’umukino, ku ikosa yari akoreye Muhadjir Hakizimana ryatumye yerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Igice cyambere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe ku ruhande rwa APR FC naho ku ruhande rwa Gicumbi FC umwe mubakinnyi bayo yari yamaze kwerekwa imiryango ava mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita ya 2 y’umuhondo agahita yerekwa itukura.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa APR FC, uku kwiharira umupira byayihaye umwanya mwiza  wo kubona   igitego cya kabiri cyatsinzwe nacyo ku mutwe na Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste ku munota wa 61 w’umukino, giturutse kuri kouneli yari itewe na Djihad Bizimana.

Nyuma y’iminota itandatu gusa APR  FC itsinze igitego cya kabiri, Djihad Bizimana yongeye guha umupira Issa Bigirimana atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 67.

Djihad Bizimana wari wazonze ikipe ya Gicumbi ku buryo bugaragara yatsindiye APR FCigitego cya kane, bityo uyu musore usanzwe ari mwishywa wa Haruna Niyonzima agira uruhare mu bitego byose bine byabonetse muri uyu mukino aho yatsinzemo bibiri akanatanga indi mipira ibiri yavuyemo ibitego.

Iyi nsinzi APR FC ikuye i Gicumbi iyifashije kwambura Kiyovu Sports umwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 28, ikaba irushwa amanota abiri yonyine na Rayon Sports iyoboye iyi shampiyona.

Muhadjil yari yazonze ikipe ya Gicumbi FC kuburyo bugaragara

Ibitego bibiri bya APR FC byatsindishijwe umutwe

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *