APR FC yirukanye Niyonzima Olivier ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

APR FC yirukanye Niyonzima Olivier ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi, aho yari amaze ibyumweru bibiri n’igice adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo mu rugo.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati, yaherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

APR FC yirukanye Niyonzima Olivier ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi

Gusa, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo bwafashe icyemezo cyo gutandukana na we kubera imyitwarire mibi.

Amakuru avugako uyu mukinnyi yari amaze ibyumweru bibiri n’igice adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo mu rugo nk’uko abandi babigenza mu bihe bya Guma mu Rugo.

Ibi byiyongereye ku kuba Niyonzima yaherukaga kurangwaho imyitwarire mibi, aho ku wa 12 Kamena 2021 na bwo APR FC yari yamuhagaritse, azira gutoroka umwiherero.

Nyuma yo gusiba umukino wa Police FC, yasubijwe mu mwiherero, akina imikino itatu ya nyuma ahereye ku wo APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0.

Ku wa 12 Nyakanga 2021, yatangajwe na APR FC mu bakinnyi bongereye amasezerano, aho we yasinye imyaka ibiri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE, ikesha umwe mu nshuti za Niyonzima, ni uko yanze gutanga raporo y’imyitozo atarabona amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano mu kwezi gushize.

Ubwo yongeraga amasezerano, byavuzwe ko yari yemerewe miliyoni 20 Frw.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO