Areruya Joseph ukinira ikipe y’igihugu y’Amagare yasezeranye n’umukunzi we kuzabana akaramata(Amafoto).

Areruya Joseph ukinira ikipe y’igihugu y’Amagare yasezeranye n’umukunzi we Uwera Josephine kuzabana akaramata.

Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ni nyuma y’uko busubitswe bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Areruya Joseph ukinira ikipe y’igihugu y’Amagare yasezeranye n’umukunzi we Uwera Josephine kuzabana akaramata.

Ubundi mbere bari batangaje ko ubukwe bwabo bwari kuba tariki tariki 06 Gashyantare 2021.

Areruya Joseph na Uwera Josephine bamaze igihe kinini bakundana. Ubukwe bwabo bwatashywe n’abantu bake barimo na mugenzi we Mugisha Samuel.

Uyu mugabo bamwe bita Kimasa, ni umwe mu bihanganye mu mukino wo gusiganwa ku magare u Rwanda rufite. Mu 2017 yegukanye Tour du Rwanda naho mu 2018 yegukana irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l ‘Espoir muri Cameroon.

Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ni nyuma y’uko busubitswe bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE