Search

Areruya Joseph yamaze gusinyira ikipe ya Delko imwe mu makipe akomeye mu Bufaransa

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Delko Marseille Provence KTM, ikipe y’umukino w’amagare ibarizwa mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umusore w’imyaka 22 y’amavuko w’umunyarwanda, Areruya Joseph.

Joseph Areruya akomeje kugaragaza ko azavamo icyamamare ku isi mu gusiganwa ku magare

Ibi bivuze ko Areruya Joseph yamaze gutandukana burundu na Dimension Data yo muri Afurika y’epfo yari amaze umwaka akina mu ikipe y’abato yayo na Mugisha Samuel we wakomezanyije nayo.

Ni inkuru iyi kipe yatangarije abayikurikirana ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rw’ayo, maze isamirwa hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo L’equipe n’ibindi.Baragira bati “Twishimiye kubamenyesha ukuhagera k’umusore utanga icyizere w’umunyafurika(Rwanda), uheruka kwegukana La Tropicale ya 2018, Joseph Areruya!

Image result for Delko Marseille Provence KTM

Ikipe ya Delko yamabara imyambaro ijya gusa niya Marseille muri Football

Areruya Joseph yatangiye guhangwa amaso mu mwaka ushize nyuma yo kuba umwirabura wa mbere w’umunyafurika wegukanye agace mu isiganwa rya Giro Baby (irushanwa rikomeye mu Butaliyani ry’abatarengeje imyaka 23).

Mu Ugushyingo 2017 yongeye kwigaragaza yegukana ku nshuro ye ya mbere Tour du Rwanda 2017, mbere gato y’uko muri Mutarama 2018 ashimangira ko ari umwami w’ahazaza ha Afurika muri uyu mukino ubwo yegukanaga La Tropicale Amissa Bongo asize ababigize umwuga bo mu makipe nka Direct Energie, Delko na Wilier-Triestina ari naho yatangiye kurambagirizwa na Andy Flickinger wari dirigiteri siporitifu w’iyi kipe ya Delko Marseille Provence KTM.

Ikipe ua Delko ni imwe mu makipe yogusiganwa ku magare afite ubukungu buhagaze neza

Uyu musore yaje no gukomeza kongera ibigwi yegukana Tour de l’Espoir yakiniwe muri Cameroun mbere gato y’uko yegukana imidari ibiri ya zahabu muri shampiyona nyafurika y’umukino w’amagare iheruka kubera mu Rwanda.

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *