Arsenal yirukanye umutoza wari umaze imikino 7 adatsinda, ihita imusimbuza uwahoze ari umukinnyi wayo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Arsenal yirukanye Unai Emery imuziza umusaruro mubi nyuma yuko yari amaze gutsindwa umukino wa Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 muri Europa League kuwa Kane. Unai Emery yari amaze imikino irindwi adatsinda yikurikiranya muri Arsenal.

Uyu mugbao wari umaze amezi 18 atoza Arsenal yahise asimbuzwa by’agateganyo Freddie Ljungberg wahoze ari umukinnyi wo hagati w’iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Arsenal yirukanye Unai Emery

Emery ukomoka muri Espagne yari yaje muri Arsenal avuye muri Paris Saint-Germain aho yaje gusimbura Arsène Wenger mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize.

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko “iki cyemezo cyafashwe kubera umusaruro utari ku rwego rwifuzwa”.

Gunners ntabwo yatsinze mu mikino irindwi iheruka, ejo ku wa kane yatsinzwe 2 -1 n’ikipe ya Eintracht Frankfurt mu mikino ya Europa League.

Ikipe ya Arsenal kuva tariki 06 z’ukwezi gushize kwa cumi ntiratsinda umukino.

Unai Emery yazize umuraruro mubi
Yari amaze imikino 7 adatsinda

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE