Search

Arsene Wenger arifuza kongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal!

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’igihe kirekire abakunzi ba Arsenal n’umupira w’amaguru muri rusange bibaza niba Arsene Wenger azongera amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka irenga 20 mu gihe atorohewe n’igitutu cy’umusaruro muke, ariko yamaze kubwira abayobozi be ko yifuza kuyigumamo indi myaka ibiri.

Umutoza Arsene Wenger muri iyi minsi ntiyorohewe n’igitutu cy’abafana bamusaba kwegura

Ahazaza ha Wenger muri Arsenal hagiye hibazwaho cyane cyane uyu mwaka bitewe n’umusaruro mubi iyi kipe irimo kugira ikaba yarasezerewe muri Champions League inyagiwe ibitego 10-2 na Bayern Munich ndetse ikaba inafite ibyago byo kutazagaragara mu makipe ane ya mbere uyu mwaka bitewe n’uko ubu ari iya gatandatu irushwa amanota atandatu na Liverpool ya kane.

Daily Mail dukesha iyi nkuru itangaza ko mu nama yahuje ubuyobozi bwa Arsenal n’uyu mutoza uyimazemo imyaka 21, akaba yababwiye ko yifuza kongera amasezerano y’imyaka ibiri ubwo iyi shampiyona ya 2016/2017 izaba irangiye kuko ari na bwo amasezerano ye asanzwe agomba kurangira.

Iyi nkuru ikaba itashimishije bamwe mu bakunzi b’iyi kipe yo mu Bwongereza bari maze iminsi baza ku kibuga aho yakinnye bitwaje ibyapa bisaba ko Wenger yakwegura cyangwa akirukanwa nubwo hadasiba no kugaragara n’ikindi gice cy’abafana bagaragaza ko ibyo uyu musaza w’imyaka 67 yakoreye ikipe bihagije kugira ngo ahabwe andi amasezerano, anategura uzamusimbura.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.