Search

Asinah yasubije abamwibasiye ku mbugankoranyambaga bamushinja kutagira umuco

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’igihe abantu batandukanye bamaze bibasiye umuhanzikazi Mukasine Asinah uzwi mu ruhando rwa muzika ku izina rya Asinah, bamushinja ko ntamuco agira bitewe n’imyambaro yagaragaye yambaye, nawe ntiyaripfanye yasubije uwagize icyo amunengaho.

Uyu mukobwa uzwi kuririmba injyana yo mu bwoko bwa Dancehall ku italiki ya 09 Nyakanga nibwo yashyize kuri Instagram amafoto agaragaza uko byari byifashe mu gitaramo yakoranye na MC Tino mu kabare kari  Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.

Aya mafoto akimara kugaragara yakurikiwen’amagambo atandukanye higanjemo abamunengo ko yiyambitse ubusa dore ko hari nabemezaga ko uyu mukobwa atagira umuco kuba yatinyuka akagaragara imbere y’imbaga y’abantu yiyambitse ukuri.

Kugira Asinah yibasirwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaye yambaye akenda kamufashe ku buryo urebeye kure wagirango yambaye ubusa hanyuma agenda yishushanyaho mu mabara y’umukara.

Ibi byatumye benshi batangira gutekereza ko ari ubusa yari yambaye, akajijisha abamureba yishushanyijeho gusa, bituma baboneraho urwaho rwo gutangira kumutuka bamushinja imico mibi no kutagira umuco Nyarwanda.

Asinah ubwo yamaraga kubona ibyagiye bimuvugwaho byose, yasubije abamwibasiye avuga ko abagiye ku mbugankoranyamabaga bakamutuka aribo batagira umuco.

Yagize ati : “Gutukana ntabwo ari umuco mwiza, ujya ku rubuga akantuka agaya imyambarire yanjye, ubwo se ahubwo uba ugaragaye cyane ni inde? Uwo na we nta muco n’ikinyabupfura agira. Niba nanjye nshobora kumuha impamvu nkavuga nti nambaye gutyo.”

Asinah kandi avuga ko abamushinja ko yari yambaye ubusa ataribyo ngo kuko yambaye ubusa ntabwo yaba asa kuriya yasaga nk’abazungu ahubwo ngo yaba yirabura.

Ati:”N’iyo naba nambaye ubusa uwanjye [umubiri] ntiwaba usa kuriya kuko wo urirabura, ahubwo kubera kari gafashe ku mubiri kanyegereye ubwo abarebaga ntumbaze uburyo babibonaga, babonye ko nari nambaye ngo ubusa ariko ntabwo ari ko byari bimeze.”

Asinah yamenyekanye bwambere akundana n’umuhanzi Riderman nyuma baza gutandukana , ndetse abantu benshi bakaba baragiye buririra ko kuba yaratandukanye na Riderman aribyo byaba byaratumye yitwara uko yishakiye.

Gusa Uyu muhanzikazi aherutse kwitangariza ko uko yitwara ntaho bihuriye no kuba yaratandukanye na Riderman batadukanye kandi nyamara bari hafi kurushinga, gusa akavuga ko yahungabanye ariko bikaba byararangiye, yanavuze ko burya bwose atari yambaye ubusa ahubwo ko ari akenda kamufashe cyane yari yambaye.

Uko Asinah yari yambaye byatumye yibasirwa na benshi bamushinja kwiyambika ubusa

Asinah ntabwo yari yambaye ubusa nk;uko abantu babivuga

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.