Search

Atlanta: Masamba yifatanyije na Diaspora mu rugendo rwo kwibuka Abazize Jenosinde yakorewe Abatutsi 1994

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Masamba umenyerewe n’Abanyarwanda kuririmba no gucinya umudiho mu ndirimbo gakondo zibanda cyane ku muco wa Kinyarwanda, yifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo mu Mujyi wa Atlanta mu Rugendo rwo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu muhango wo kwibuka Abazize Jonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 watangiye ku italiki ya 7 Mata uyu mwaka, ari nabwo Abanyarwanda bari hirya no hino mu bindi bihugu byo hanze bifatanyije n’Abari mu gihugu imbere kuzirikana izi nzirakarengane.

Ni kunshuro ya 24 mu Rwanda twibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, Ubu hakaba haharanirwa ko umunyarwanda wese kuri iyi nshuro yaharanira kwibuka aniyubaka nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga” Twibuke twiyubaka”.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Atlanta ( Diaspora Nyarwanda) bahisemo gutumira Intore Masamba kugira ngo bafatanyirize hamwe gukora urugendo rwo kwibuka no kuzirikana Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ubwo Masamba yifatanyaga nabo muri uyu muhango, yatanze ubutumwa buhumuriza Abarokotse Jenoside agaragaza ko hakiri icyizere cyo kubaho,kandi ko amateka yaranze u Rwanda rwo hambere adakwiye kubatera kwiheba ngo babe imbata y’amateka.

Yagize ati “Muri ibi bihe ndihanganisha by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ku byago twagize bya Jenoside yabaye muri Mata 1994, ariko na none nkababwira nti ntabwo dukwiye guheranwa n’agahinda ahubwo dukwiye kureba imbere tukiyubaka.”

Masamba yifatanyije na Diaspora nyarwanda ya Atlanta kwibuka Abazize Jenoside

Muri uyu muhango, Masamba yanagacishijeho abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zimba mutima zikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse no kubagaragariza ko nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuze mo bakwiye guharanira Kwibuka biyubakira ejo heza bagasubiza agaciro u Rwanda rwahoze rufite mbere ya Genoside.

Msamba yavuze ko abarokotse badakwiye kuba imbata y’amateka ahubwo ko bakwiye kwibuka biyubaka

Kwizera Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.