Search

AZAM FC yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutsinda Simba SC

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

AZAMA FC yo muri Tanzania niyo yegukanye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 nyuma yo gutsinda ku mukino wanyuma Simab SC nayo yo muri iki gihugu ibitego 2-1. Ni ku nshuro ya kabiri zikurikirana AZAM FC yegukana iki gikombe kuko n’igiheruka ariyo yari yacyegukanye.

AZAMA FC yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ikipe ya Azam FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gor Mahia muri ½ nyuma yuko yari yanasezereye Rayon Sports muri ¼ , naho Simba SC yo yari yasezereye ikipe ya JKU SC yo muri Zanzibar muri ½.

Aya makipe yombi yakiniraga imbere y’abafana bayo yinjiye mu mukino buri imwe ifite inyota yo kwegukana iki gikombe dore ko Simba SC Imaze kucyegukana inshuro esheshatu naho AZAM FC yari yaragitwaye inshuro imwe gusa.

Ku munota wa 32 w’umukino Shabani Idd Chilunda yaje kubonera Azam FC igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’akaruhuko, Simba SC yabashije kwishyura ku munota wa 61 ibifashijwemo n’Umunyarwanda Kagere Meddie wigaragaje cyane muri iri rushanwa. Mu gihe abafana bari bakitera mu birere, kapiteni wa AZAM FC Aggrey Morris yahise atsinda icya kabiri ari nako umukino warangiye.

Ikipe ya Gor Mahia niyo yashoboye kwegukana umwanya wa gatatu itsinze JKU SC ibitego 2-0.

Iki kibaye igikombe cya kabiri cyikurikiranya cya CECAFA Kagame Cup, AZAMA FC yegukanye kuko ari nayo yari yagitwaye mu 2015 ubwo cyaherukaga gukinwa itsinze Gor Mahia ku mukino wanyuma ibitego 2-0.

Iri rushanwa ritegurwa ku nkunga ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikipe iryegukanye ihabwa ibihumbi $30 000, iya kabiri igatahana $20 000 naho naho iya gatatu ikabona $10 000.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.