Azziad Nasenya  umukobwa w’imyaka 21 umaze kwigarurira imitima ya benshi kumbuga nkoranyamba, iyo akoze ku ndirimbo y’umuhanzi irebwa n’ama miliyini(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Azziad Nasenya Wafula ni umukobwa w’umunya-Kenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko, abahanzi benshi bifuzako yakora ku ndirimbo zabo kuko iyo ayivuzeho cyangwa akayikorera Challenge irebwa n’ama miliyoni y’abantu.

Azziad Nasenya Wafula ni umukobwa w’umunya-Kenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga.

Azziad yatangiye kwamamara cyane kurubuga rwa Tik Tok muri 2019.

Bwambere atangira kwamamara, Azziad yamenyekanye mu ndirimbo bise “Utawezana” y’umuhanzikazi Femi One na Mejja bo muri Kenya, uyu mukobwa icyo gihe wari ufite imyaka 19 yakoze challenge y’iyi ndirimbo ayishyira kuri Tik Tok bituma irebwa n’abarenga miliyoni ku munsi umwe, ihita iba indirimbo yambere irebwe n’abantu benshi muri Kenya mugihe gito.

Kuva icyo gihe uyu mukobwa yatangiye kwamamara cyane muri Kenya no mubindi bihugu byo muri East Africa.

Azziad mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com yahamijeko, kwamamara kwe byamukinguriye amarembo kuri ubu akaba afite amasosiye akomeye akorana nayo muri Kenya.

Yagize ati “Kwamamara birantunze, byatumye ninjira muri cinema kuberako bambonyemo impano, byatumye hari sosiyete zitangira kujya zinyifashisha mukuzamamaza zikanyishyura.”

Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko, abahanzi benshi bifuzako yakora ku ndirimbo zabo kuko iyo ayivuzeho cyangwa akayikorera Challenge irebwa n’ama miliyoni y’abantu.

Avugako indirimbo yamumenyekanishije ari Utawezana ya Femi One, ariko agahamyako icyamubabaje yatahiye kumenyekana gusa ntagire amafaranga ayinjirizaho kuko ngo banyirayo binjije amafranga menshi kuberako yari yabigizemo uruhare.

Uyu mukobwa avugako hari abahanzi basigaye bajya gushyira hanze indirimbo bakabanza kumusaba kuza kuyikorera challenge kugirango irebwe cyane.

Yagize ati “Ubu namenye ubwenge ntabwo ngimfa gukora challenge y’indirimbo yose mbonye keretse iyo nayikunze cyane, abenshi baranyishakira kandi mbaca amafaranga afatika.”

Azziad yatangiye kwamamara cyane kurubuga rwa Tik Tok muri 2019.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO