Babonye ko biryoshye bahita batwongeza Contract’ : Junior Giti wavuzeko gusinyira amafaranga ukavuga menshi ubeshya abafana byatuma bakunyuzamo ijisho.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Bugingo Bonny wamamaye muri firime z’gasobanuye nka Junior Giti udahuza nabavuga ko basinyiye akayabo kandi Atari ukuri babeshya abafana , we yanze gutangaza umubare w’ayo yasinye mu masezera yo kwamamaza akora abinyujije ku mbuga nkoranyambaga , ndetse no ku matereviziyo agiye atandukanye ya hano mu gihugu binyuraho udusobanuye dukunzwe cyane.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe inkuru yavugishije benshi kubera akayabo ka mafaranga angana na miriyari umuhanzi Bruce Melodie yari yasinyiye mu kwamamaza , byatumye abakunzi n’abakurikiranira imyidagaduro hafi bibaza impamvu bavuga ko bahawe akayabo ntibigendane n’impinduka ku bukungu bwabo mukaba mwahura yakubiswe.

Junior Giti umenyerewe mugasobanuye

Nibintu byashimishije Junior Giti cyane kuko bari baramuhaye amasezerano y’amezi atatu gusa ngo babanze barebe niba bivamo , none ubu bakaba bamwongeje andi y’umwaka wose bakorana , kuko iyi Kompanyi ya Gashemere Busness yabonyeko mu gasobanuye bahatambukiriza ubutumwa bukagera kure.

Mw’ijambo rye tuganira na Junior Giti yagize ati: “ Nubundi duhora turi abambere muri byose , babonye ko biryoshye bahita batwongeza kontaro y’umwaka wose dukomeza kwamamaza ikinyobwa cya Grey Bolt , sipfa gutangaza umubare w’amafaranga bampaye kuko buriya akenshi byatuma abantu banakunyuzamo ijisho!”

Junior uri mu bahagarariye udusobanuye mu Rwanda yemeza ko ubu agasobanuye ubwako gasigaye ari Media House ikomeye ndetse yamaze no kujya mu mitwe y’abanyarwanda benshi bayikunda bakanagaragaza ko bayifana, agasobanyu bamwe usanga baba bagakurikiranira hafi kumbuga nkoranyambaga ndetse no ku ma televiziyo atanduka nka Flash Tv ndetse na Btn Tv, bityo akaba ari nazo nzira babinyuzamo bamamaza ikinyobwa cya Grey Bolt mu Rwanda.

Junior Giti yongejwe amasezerano yo kwamamaza inzoga zicuruzwa n’uruganda rwa Gashemere Business Company

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO