Babyaye abana 2 b’impanga nyuma y’imyaka 13 bakoze ubukwe, byabasabye kwimuka bajya kure y’imiryango yabo kuko, Nyina w’umusore yamuhozaga ku nkeke ko atagomba kubana n’umugore utabyara(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abanyamakuru, bari bamaze imyaka 13 bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo, babyaye abana 2 b’impanga kunshuro yabo ya mbere.

Chris Obileri, akorera Radio yo muri Nigeria yitwa Purity FM hamwe n’umugore we Ngozi Obireli ukorera ikigo cy’itangazamakuru Anambra Broadcasting Service bakoze ubukwe ku ya 28 Ukuboza 2007.

Abanyamakuru, bari bamaze imyaka 13 bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo, babyaye abana 2 b’impanga kunshuro yabo ya mbere.

Uyu muryango uvugako wari umaze imyaka 13 bategereje umwana wabo wambere barahebye kuburyo nabo ubwabo bavugako bari baramaze gucika intege bumvako bitagishobotse ko babyara.

Bavugako, mukubana kwabo baciye mubihe bitoroshye harimo no kwangwa n’imiryango yabo kuburyo byabasabye kwimuka bajya gutura kure cyane y’abantu bari basanzwe babazi.

Uyu mugore wibarutse abana 2 b’impanga, harimo umuhungu n’umukobwa yashimye Imana ndetse ashimira n’umugabo we wamubaye hafi akanga kwita kumabwire y’umuryango we harimo na Nyina w’umuhungu wamuhozaga kunkeke amubaza impamvu yemera kubana n’umugore utabyara.

Yagize ati “Ndashima Imana, yaduhaye abana 2 b’impanga, ndashimira n’umugabo wanjye wemeye kumba hafi akanga kunsiga kandi byarashobokaga iyo yumvira inama yahabwaga nabo mu muryango we harimo n’umubyeyi we, wamubaza impamvu akomeza kubana n’umugore utabyara”

Uyu mugore akoze agira ati “Ntawe nacira urubanza, yaba abatuvuze nabi ndetse nabatwise amazina yibyo tutaribyo, ndashimira abatubaye hafi mu isengesho ryabo, Imana irashoboye kandi itanga ibikwiriye mugihe nyacyo”

Murusengero aba babyeyi bagiye guhesha umugisha izimpanga bibarutse

Ku cyumweru, tariki ya 19 Nzeri, bajyanywe mu misa yabereye muri Kiliziya Gatolika ya St Joseph, Awka, aho umuryango wabo wari ugiye gushima Imana.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE