Search

Badrama yahakanye amakuru avuga ko akundana n’abahanzikazi Marina na Queen Cha

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mupenda Ramadhan uzwi nka Badrama uyobora inzu ifasha abahanzi batandukanye (The Mane Label) Nyuma y’amakuru amaze igihe avuga ko yaba aryamana n’abahanzikazi Marina na Queen Cha yavuze ko uretse no kuryamana nabo nta n’irari abagirira kuko ari kimwe n’abana be.

Ibi Badrama yabikomojeho bikomotse u makuru yari amaze igihe acicikana kubera kugaragara ahantu henshi ari kumwe n’aba bakobwa bombi bakorera munzu ifasha abahanzi ayoboye ya The Mane Label.

Yavuze ko amakuru avuga ko aryamana cyangwa afitanye urukundo rwihariye n’abakobwa afasha akorana nabo muri Muzika, ntaho bihuriye n’ukuri kuko we ubwe yiyiziho gukundana n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze bityo akaba atashobora gukundana nabo afasha kandi abafata nkaho ari abana be.

Uretse kuba Badrama yateye utwatsi aya makuru, n’abakobwa bombi bavugwa kuba mu rukundo nawe ibwo babazwaga n’Itangazamakuru kuribyo babyamaganiraga kure bavuga ko badashobora kuvanga akazi n’urukundo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu mu gitaramo cya nyuma cyo guhemba abahanzi bitwaye neza muri Primus Guma Guma Super Star, Badrama nawe yabajijwe kuri iki kibazo, avuga ko ari ibintu bibababaza kumva ko hari abantu bababona uko batari.

Yavuze ko aya makuru ubwo yayumvaga ari bimwe mubyamuyobeye akibaza inkomoko yayo, mu gihe we yabonaga ibivugwa ntanigitekerezo yigeze abigiraho cyangwa ngo agire uwariwe wese abitangariza.

Abajijwe niba wenda mbere yo gutangira gukorana n’aba bahanzikazi atarabanje gukundana n’umwe muri bo ngo wenda abantu abe ariho babikura, Badrama yagize ati:”Inkundo zanjye zifite aho ziba akazi ni akazi, nagiye gushinga The Mane nabitekerejeho, byatangiye bavuga ko kuba natangiye gukorana na Marina byarangiye yabaye umugore wanjye, iyo tuba turyamana nari no kumuha icyo cyubahiro cyo kuba turyamana ntabwo nari kumuzaniraho undi.”

Yakomeje agira ati “ Njye nakundanye n’abahanzikazi benshi cyane, ntabwo abo nazanye ari bo nahereyeho mu bo nkundana nabo. Ntabwo abahanzikazi mbabonye kuko mbafasha, njyewe mu buzima bwanjye nakundanye n’abahanzikazi batandukanye abo mu Rwanda no hanze yarwo.”

Badrama yemeza ko abahanzikazi Marina na Queen Cha ari kimwe n’abana be cyangwa umuryango we afasha muri rusange adashobora kugirana nabo gahunda y’urukundo rwihariye kandi afatanya nabo kugira barusheho kubaka iterambere ryabo muri muzika.

Badrama yavuze ko ntarukundo rwihariye afitanye n’abahanzikazi akorana nabo

The Mane Label ni kampani nshya ifasha abahanzi bo mu Rwanda barimo Safi Madiba, Marina na Queen Cha umaze iminsi mike yinjiyemo

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.