Search

Bakame ahamyako ari mubakinnyi Rayon Sports ikeneye cyane niyompamvu ntayindi kipe ateganya gusinyira

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ndayishimiye Eric Bakame umaze amezi atatu adakina umupira w’amaguru kubera guhagarikwa na Rayon Sports, yatangaje ko abona ikimukeneye.

Bakame wari kapiteni wa Rayon Sports, nubwo yifuzwa n’amakipe menshi arimo na AS Kigali ari nayo akoreramo imyitozo, yavuze ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikimukeneye.

Bakame wari kapiteni wa Rayon Sports yarahagaritswe

Yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018, ashinjwa kugambanira ikipe no gusiba imikino imwe n’imwe ku bushake ngo ikipe itsindwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bakame yavuze ko nyuma y’amezi atatu yarahagaritswe n’ikipe ye bigatuma atanahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yakomeje gukora imyitozo ku giti cye aho kuri ubu yanatangiye gukorana n’ikipe ya AS Kigali.

Ati “Sinamara iki gihe cyose ntakora. Natangiye gukorera imyitozo muri AS Kigali kugira ngo ngume mu bihe byiza. Umutoza wa AS Kigali Thomas (Higiro) usanzwe untoza mu ikipe y’igihugu niwe uri kumfasha.”

Bakame avuga ko afitanye ibibazo n’abayobozi ba Rayon Sports ariko akiri umukinnyi wayo. Avuga ko ataramenya ahazaza he kuko bishoboka ko bamugarura mu ikipe cyangwa bakamuha ibaruwa imwirukana.

Ati “Hari amakipe menshi twaganiriye, ayo mu Rwanda n’ayo hanze ariko kugera ubu biracyari ibanga. Rayon sports ishobora kuba ikinkeneye kuko ntabwo barandekura n’amakipe mbona sinayasinyira ntafite ibyangombwa bigaragaraza ko nta kipe mfite”.

Bivugwa ko AS Kigali yifuza gusinyisha uyu mukinnyi kuko yanatandukanye n’uwari umunyezamu wayo wa mbere, Umunya-Uganda Bate Shamiru wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.

Bakame yahembwe kabiri yikurikiranya nk’umunyezamu mwiza mu Rwanda

Bakame ntahakana aya makuru ariko akemeza ko Rayon Sports ishobora kuba ikimukeneye kuko itaramurekura.

Uyu munyezamu umaze imyaka ibiri yikurikiranya ahembwa nk’umwiza kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda, kugera ubu nta kipe afite nyamara isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga rizasozwa kuri iki cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, naho imbere mu gihugu rifunge tariki 12 Ukwakira 2018.

Comments

comments




One thought on “Bakame ahamyako ari mubakinnyi Rayon Sports ikeneye cyane niyompamvu ntayindi kipe ateganya gusinyira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.