Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport basabwe gusubiza ibikoresho byayo ikitaraganya

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ntibisanzwe bimenyerewe ko abakinnyi b’ikipe iyo ari yo yose ko basabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe kandi shampiyona itari yarangira hakiri imikino isigaye gukinnwa.

Ibi byabaye kuri bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport batanu barimo; Nshimiyimana Amran, Mugisha Gilbert, Iradukunda Axel, Mujyanama Fidèle na Ishimwe Blaise, bose basabwe gutanga ibikoresho by’ikipe ikitaraganya bituma benshi bavuga ko bashobora kuba birukanwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo hateganyijwe umukino wa nyuma wa shampiyona mu makipe umunani ari guhatanira igikombe cya shampiyona.

Umwe muri aba bakinnyi yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari ukuri koko, ko ubuyobozi bw’ikipe bwabasabye kubisubiza (ibikoresho by’ikipe) kubera ko bari mu batazakina kandi ari umukino wa nyuma wa shampiyona.

Yagize Ati: “Ubundi ni ikipe yose igomba kubisubiza nyuma y’umukino wo ku wa Gatanu. Ni uko twe tutazakina bitewe n’uko bamwe muri twe barwaye abandi bakaba bafite amakarita y’umuhondo ataberemerera gukina uyu mukino.”

Ubusanzwe iyo umwaka w’imikino urangiye, hari amakipe amwe ahitamo kurekera imwe mu myambaro abakinnyi bayo baba barakoresheje muri uwo mwaka w’imikino uba urangiye. Gusa ntabwo zirenga ikipe eshatu muri 16 zikina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Rayon Sport

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO