Search

Barack Obama na Michelle Obama munzira zo kwinjira muri Cinema

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuryango wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomeje kugenda ukora ibikorwa bitandukanye biwucira amarenga yo kwinjira muri Cinema cyangwa se bagakoresha ubundi buryo bwo kwinjira mubiganiro by’Imyidagaduro kuri Televiziyo.

Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama, batangiye kugirana n’inzu y’Imyidagaduro ya Netflix ikora ibiganiro bitandukanye mu myidagaduro akaba ari nayompamvu hanugwanugwa ko aba bombi nabo baba bagiye kwinjira mu bya cinema.

Umwe mu bari gukurikiranira hafi iby’ibi biganiro, yavuze ko iby’ibi biganiro bitaragera kundunduro ariko hagati y’Impande zombie haracyigwa uko bagirana ubufatanye mu gukora ikiganiro gitambuka kuri televiziyo. Baramutse bumvikanye Obama na Michelle bagaragara muri film cyangwa ibiganiro byinshi bitambutswa na Netflix.

Nkuko New York Times yatangaje iyi nkuru bwa mbere yabitangaje, yavuze ko byaba ari amahirwe akomeye kuri Netflix ikunze gufasha abantu kureba film n’ibiganiro binyuze kuri Internet, kuko barushaho kugira serivisi zicuruza cyane. Ikindi kandi byaba urubuga rwagutse umuryango wa Obama wakoresha ukageza ubutumwa bwawo ku Isi yose.

Abantu nka Obama n’umufasha we Michelle Obama bahoze bafite izina rikomeye muri Amerika ubwo baba bari muri Cinema cyaba ari ikintu cyiza cyane ndetse gishobora gutuma Televiziyo baba batambukirizaho ibiganiro byabo irushaho gukundwa no gukurikiranwa na benshi kuburyo bufatika.

New York Post Yavuze ko ibiganiro bihabwa amahirwe menshi ari icyakwibanda ku bihe bya Obama muri Perezidansi, ndetse n’ikindi cya Michelle kigaruka ku birimo gahunda z’imirire myiza yakunze gushyiramo imbaraga umugabo we akiri perezida.

Umujyanama wa Obama , Eric Schults mu itangazo yatanze, yavuze ko uyu muryango iteka wizeraga imbaraga ziri mu kubara inkuru zigamije gutuma abandi bagira intego runaa bagira mu buzima bwabo bwa burimunsi.

Nubwo atigeze agaruka ku masezerano na Netflix, Schultz yavuze ko umuryango wa Obama ukomeje gushakisha uburyo bushya wakwifashisha mu gufasha abantu gusangiza abandi inkuru zabo.

Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama bariguca amarenga yo kwinjira muri Cinema

Mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Obama, hari amakuru yavugaga ko afite gahunda yo kuzashora imari mu itangazamakuru rikoresha Internet na telefoni igendanwa.

Netflix itangaza ko ifite abantu miliyoni 117 biyandikishije ku rubuga rwayo, miliyoni 55 muri bo akaba ari ababarizwa muri Amerika.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.