Search

Barack Obama yageze muri Kenya, yakirwa bitandukanye n’igihe yahageraga ari Perezida wa Amerika(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’imyaka 12, Barack Obama yongeye gukandagira mugace avukamo mu cyaro cya Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya aho ategerejwe n’abatari bake bifuza kwakira uyu mugabo w’umunyacyuhiro wayoboye leta zunze ubumwe za Amerika.

Barack Obama yaherukaga gusura iki cyaro mu mwaka wa 2006 ubwo yari akiri senateri. Yageze muri Kenya ku wa gatandatu.

Obama yakiriwe na Kenyatta Perezida wa Kenya

Byitezwe ko atangiza ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko cyashinzwe na mushiki we.

Iki kigo cyitwa Sauti Kuu Foundationkizajya gikorerwamo imyidagaduro ndetse cyigishe n’imyuga ijyanye n’ubumenyingiro.

Uru rugendo muri Kenya rwa Obama ruciye bugufi ugereranyije n’urwo aheruka kuhagirira mu mwaka wa 2015 ubwo yari akiri Perezida w’Amerika.

Ku cyumweru, yagiranye ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko hashyizweho umugozi ukumira abantu kugera aho Bwana Obama ari mu rwego rw’umutekano, ariko ibi ntibyabujije abacuruzi gukomeza gucuruza ibicuruzwa byibutsa uru rugendo, birimo n’amabendera y’Amerika.

Indi ngingo yavugishije menshi Abanyakenya, ni inkuru yasohotse mu binyamakuru byo muri Tanzaniya.

Ivuga ko Bwana Obama n’umuryango we bamaze iminsi umunani muri pariki izwi cyane ya Serengeti yo muri Tanzaniya, mbere yo kwerekeza muri Kenya.

Bamwe mu Banyakenya babona iyi nkuru y’ibinyamakuru byo muri Tanzaniya nk’ishyari Abanyatanzaniya bagiriye Kenya.

Ku wa gatatu, Bwana Obama azerekeza muri Afurika y’epfo aho azatanga ikiganiro ngarukamwaka mu munsi mukuru witiriwe Mandela wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Obama asuhuzanya na William Ruto

Obama asuhuzanya na Railla Odinga umwe mubatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kenyatta

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.