Barafinda Fred ushaka kuba Perezida w’u Rwanda, akomeje gutangaza no gusetsa abantu kubera imvugo ze zidasanzwe,Reba Amafoto ye asekeje.

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Barafinda Sekikubo Fred amaze kuba icyamamare mugihe cy’iminsi mike nyuma yaho agaragaye avugako nawe afite inyota yo kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda.

Uyu mugabo  avugako afite w’imyaka 47 y’amavuko yumvikanye bwambere ku wambere taliki 12 Kamena 2017 ubwo yagaragaraga kuri komisiyo y’amatora avuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama 2017

Barafinda Fred kuri komisiyo y’amatora nawe yagiye kureba ibikenewe kugirango abashe kuba yahatanira kuyobora u Rwanda

Barafinda  akomeje gutangaza no gusetsa abantu kubera imvugo ze zidasanzwe. Kimwe mu bidasanzwe yatangaje, ni uko yigeze kugezwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera ariko ntasobanura niba yarajyanyweyo nk’umurwayi wo mu mu twe ahubwo avugako ari akagambane yari yakorewe.

Sekikubo Barafinda Fred atangaza ko yigeze kujyanwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera, ariko ngo byari akagambane kuburyo n’imiti bamuhaga yanze kuyinywa, akajya ashuka abaganga ko yayinyweye akayijugunya. Yagize ati: “Nazize ubwenge ubwenge bwanjye, bari barangambaniye kuko abantu babona umutwe mfite w’akataraboneka bagashaka ko umutwe wanjye waba uwabo. Iyo miti rero barayimpaga nkayijugunya. Nari kuyinywa se? Nari ndwaye se? Ubuse ko ntanywa iyo miti ubona hari icyo nabaye? Niba nshobora kuyobora abarwanashaka banjye barenga miliyoni icyenda…”

Uyu ni umwana we barakina

Sekikubo Barafinda Fred afite abana 10 kandi ateganya gukomeza akabyara kuko ubukungu bw’u Rwanda ari abaturage.

Sekikubo Barafinda Fred afite umugore umwe n’abana 10, umukuru akaba afite imyaka 19 y’amavuko, ariko ngo aba bana ni bacye cyane kuko ubukungu bw’u Rwanda ari abaturage kandi ngo abakurambere be babyaraga benshi kumurusha. Yagize ati: “Nyogokuru yabyaye abana 25, mama abyara 20 none njyewe ngejeje ku 10, nzakomeza mbyare uzaze mbigutangarize neza wumirwe wongere utangare. Igihugu ubukungu bwacyo ni abaturage. Ntubizi se? Ni ubutaka se bwonyine? Urabona biriya bihugu bindi duhana imbibi nibibyara abana benshi kuturusha, bizatuma tuba insina ngufi.”

Uyu mugabo avuga ko nta bundi bunararibonye akeneye mu bijyanye no kuyobora kuko kuba amaze imyaka 47 yose yiyobora imodoka zitamugonga cyangwa ngo ayoberwe aho ataha, bishimangira ko ari inzobere mu byo kuyobora kandi bikaba bigaragaza ko yabasha no kuyobora isi yose.

Sekikubo Barafinda Fred avuga ko afite ishyaka rifite abayoboke barenga 9.800.000

N’ubwo ishyaka rye ryitwa RUDA ntaho risanzwe rizwi mu gihugu, Sekikubo Barafinda Fred ntatinya kuvuga ko rifite abayoboke barenga 9.800.000 hirya no hino mu gihugu, kandi ngo ni umunyapolitiki mwiza w’amahoro w’i Kanombe ufite impamvu nziza 200, kuburyo yumva bihagije ngo ayobore igihugu.

Sekikubo Barafinda Fred ashaka ko abaturage bazajya kumusinyira iwe mu rugo

Uyu mugabo usekeje cyane, avuga ko n’ubwo asabwa imikono y’abanyarwanda 600 kugirango aziyamamaze nk’umukandida wigenga mu gihe ibyo kwiyamamaza mu ishyaka rye bizaba bitakunze, iyo mikono ngo azayibona atavuye iwe i Kanombe kuko abanyarwanda bagomba kuzamusanga iwe kugirango batazitesha amahirwe yo kuyoborwa n’umuntu w’akataraboneka.

 

39,417 total views, 1 views today

Comments

comments

Indirimbo Nshya : NTURANYE NABO by MAY LO[YIREBE HANO]



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *