Search

Bayobowe na Bobi Wine, urubyiruko rwigaragambije rwamagana icyemezo cya leta cyo gusoresha imbugankoranyambaga

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Nyakanga 2018, urubyiruko rutandukanye rwo mugihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala, rwaramukiye mu mihanda ruyobowe n’umuhanzi akaba na depite, Bobi Wine, bamagana icyemezo leta yafashe cyo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga  na serivisi zo kohererezanya amafranga hifashishijwe telephone.

Bobi Wine yafashwe n’abashinzwe umutekano ariko ababera ibamba

Polisi ya Uganda yatatanyije abigaragambyaga ikoresheje amasasu atica n’ibyuka biryama mu maso ariko uru rubyiruko rwari ruyobowe n’umudepite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] banga kuva ku izima

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga imbuga nkoranyambaga zirimo whatsapp, facebook,twitter,Istagram hamwe n’izindi zifasha abantu guteretana nka Tinder na Grindr,  nta muntu uri ku butaka bwa Uganda uzikoresha cyeretse iyo amaze kwishyura umusoro w’amashiringi 200 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 50.

Amakuru ava mu bigaragambya aravuga ko polisi iri kugenda ita muri yombi abakuriye iyi myigaragambyo ndeetse ko n’icyamamare mu muziki muri Uganda Robert Kyagulany uzwi cyane nka Bobi wine nawe wari mu bigaragambya bashatse kumuta muri yombi ariko ku bw’amahirwe akaza gucika polisi.

Bobi Wine niwe uyoboye iyi myigaragambyo

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yatoye itegeko risoresha imbuga nkoranyambaga muri Gicurasi 2018 byuma yaho Perezida Museveni ariwe washakaga izi mpinduka avuga ko imbuganoranyambaga zikwirakwiza ibihuha.

Abatavuga rumwe bavuga ibi ubutegetsi bwa Uganda bwabikoze mu rwego rwo guca intege abayinenga babicishije kuri izi mbuga.

Polisi yatatanyije abigaragambya ikoresheje tiagaz

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.