Search

Bebe Cool uzaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yageze i Kigali (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Moses Ssali wamamaye mu muziki nka ‘Bebe Cool’ akaba ari no mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, yamaze kugera mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Gatanu akazafatanya n’umunya-Afrika y’Epfo Ringo.

Bebe Cool yakiriwe i Kigali n’inkumi z’uburanga.

Ahagana saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kuwa 27 Kamena 2018 nibwo Bebe Cool yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’inkumi z’uburanga zari zamuteguriye indabo.

Uyu muhanzi w’imyaka 40 ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, mu magambo make yabwiye abanyamakuru yavuze ko atari ubwa mbere aje gutaramira i Kigali ari nayompamvu yifuje kuhagera hakiri kare kugirango ategurire abakunzi be bazitabira igitaramo ibintu byiza cyane.

Kigali Jazz Junction n’igitaramo ngaruka kwezi kiba buri wa Gatanu wanyuma w’ukwezi, gicurangwamo umuziki w’umwimerere (live) uvanze n’injyana ya Jazz.

Icyo guherekeza uku kwezi kwa Kamena kizaba hanizihizwa imyaka itatu ishize ibi bitaramo bitegurwa na RG-Consult bitangiye gukorwa. Muri iki gitaramo Bebe Cool akazaba afatanya na Ringo ukomoka muri Afrika y’Epfo wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sondela’ nawe uteganyijwe kugera i Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Uretse aba bahanzi mpuzamahanga iki gitaramo kizaririmbamo kandi n’abahanzi ba hano mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, Social Mula, Man Martin, Itsinda rya Neptunez Band n’abandi.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, kibere mu mahema ya Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 160,000 Frw kumeza y’abantu 8.

Bebe Cool agisohoka yakiriwe n’uhagarariye inyungu ze mu Rwanda, Dr Kintu.

Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.